Perezida wa Rayon yagize icyo avuga ku magambo Perezida wa APR aherutse kuvuga

2,083

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bubaka iyi kipe bareba urwego Nyafurika, batarajwe ishinga n’ubukeba bwo mu Rwanda nkuko hari abakeka ko iba ihanganye na APR FC.

Yatangaje ibi nyuma y’iminsi ine, Chairman wa APR FC, Col Karasira avuze ko iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu idakwiye kugereranywa na Rayon Sports kuko ntaho zihuriye mu gutwara ibikombe by’imbere mu gihugu.

Perezida wa Rayon Sports yabwiye IGIHE ati: “Uwabivuze afite icyo yashakaga kugeraho, njye sinabyumvise. Icya ngombwa ni ugusobanukirwa icyo ubukeba ari cyo. Twe dukina umupira tugahura n’amakipe yose, hari abadutsinda, hari n’abo dutsinda n’iyo (APR) irimo.

Ntabwo twubaka amakipe dushingiye ku ikipe runaka yo mu Rwanda, twe tuyubaka dushaka ko hari aho twagera ku rwego rwa Afurika. Nubwo duhura n’ayo makipe kenshi twe tuba dushaka kubaka ikipe dushaka kurenga imbibi z’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Ntabwo dukeneye gushaka umukeba mu Rwanda, dufite icyerekezo kirekire. Uramutse utekereje ku ikipe ya hano ngo irusha izindi wasanga uri umuswa nka zo kuko mu mupira wacu ntaho twari twagera.”

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru niba APR WFC ayobora, yiteguye guhangana na mukeba Rayon Sports WFC yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ku wa Gatandatu, Col Richard Karasira yavuze ko abageraranya amakipe yombi [muri rusange] nk’amakeba, bibeshya cyane kuko ntaho ahuriye.

Ati “Kare nigeze gutekereza ubukeba mujya muvuga, nkibaza mbere na mbere aho buturuka. Sinzi icyo binavuga. Bamwe bari ku bikombe 20, abandi bari ku bikombe bitandatu, mukunda kugereranya ibintu bitagereranywa, ntimukagereranye ibintu bitagereranywa.”

Mu Bagabo, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irasatira gutwara Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya 23 mu myaka 31 imaze ishinzwe, ndetse bizaba ari inshuro ya gatanu yikurikiranya kuva mu 2020. Ni mu gihe Rayon Sports imaze kuyegukana inshuro icyenda.

Comments are closed.