Perezida Kagame Paul yavuze aho abona u Rwanda mu myaka 30 iri imbere.

2,313

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugomba kuba rwarikubye ishuro zigera kuri eshanu mu myaka 30 iri imbere ugereranyije n’iterambere ruriho ubu, ariko akerekana ko ibyo bizagerwaho ari uko rushyize imbere politiki idaheza ifasha abaturage kuva ku rwego bariho bagana ku rundi rwisumbuye.

Yabigarutseho kuri uyu wa 08 Mata 2024 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Ni ikibazo yari abajijwe n’umwe mu bitabiriye icyo kiganiro wavugaga ko yatambagiye ibihugu byinshi bya Afurika ariko agatahura ko urubyiruko rwo kuri uyu mugabane rwose rushaka ko Perezida Kagame yaguma nk’uko ari uyu munsi.

Uyu mugabo yagaragaje ko uru rubyiruko rufata Perezida Kagame nk’ibyiringiro byarwo by’ejo hazaza mu guharanira amahoro arambye n’iterambere ry’ubukungu, bijyanye n’uko mu myaka 30 ishize yagize u Rwanda igihugu abantu batatekerezaga.

Mu kumusubiza Perezida Kagame yagaragaje ko ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bakomeje gushyira imbere ibikorwa by’iterambere bizatuma rugera ku rwego ibindi bihugu bikize bigezeho uyu munsi.
Ati “Iyo urebye ibihugu byateye imbere, wibaza impamvu u Rwanda cyangwa Afurika bitatera imbere nk’abyo cyangwa bikarenzaho, ukibaza ngo ikibura n’iki?”

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda cyangwa ibihugu bya Afurika muri rusange bigere aho ibyo bihugu bikize, biri uyu munsi ari ugushingira kuri politiki ya nyayo igashyirwa mu bikorwa mu buryo bukwiriye.

Yavuze ko ibyo bizajyana n’uburyo bwo kwita ku baturage, bafashwa kubona ibyo bakeneye ndetse no bakazirikana nshingano zabo, bigatuma bagera ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’iterambere, ibituma igihugu na cyo kizamuka mu bukungu.

Ati “Ibyo ni byo twese duharanira twaba twe abayobozi, ndetse nizera ntashidikanya ko buri Munyarwanda wese ashaka kubona iterambere. Kuko twese turi abantu kandi nta muntu wifuza kubona bamwe barabaswe n’ubukene abandi bakize.”

Yavuze ko ibyo bitagakwiriye cyane ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bicaye ku mutungo kamere utabarika, wa mutungo abo mu bihugu byateye imbere baza bakitwarira rimwe na rimwe ba nyirawo barebera ntibagire icyo babikoraho.

Ati “U Rwanda mu myaka 30 iri imbere rugomba kuba rwarakubye byibuze nka gatatu, kane cyangwa gatanu ibyo ubona uyu munsi. Mu myaka 30 ishize twari mu rugendo ruva ibuzimu rujya ibuntu, ubu turi kuva ku iterambere [tugana ku rindi ryisumbuye].”

Mu 2000 ni bwo Perezida yarahiriye kuyobora u Rwanda nyuma y’uko yari yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye, ibyakurikiwe n’amatora yabaye mu 2003 agasiga atowe ku ku majwi 95 %.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi igihugu cyakomeje gutera imbere ubutitsa aho nk’umusaruro mbumbe w’umuturage wo mu 2000 wari 225 $ wazamutse, mu 2018 ukaba warabarirwaga 788$ ku mwaka.

Ingengo y’imari y’igihugu yikubye inshuro 14, mu gihe ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu yo yazamutse inshuro 20 mu myaka 20 ishize, aho nk’iya iya 2023/2024 yageze kuri miliyari 5.115,6 Frw.

Kuyobora u Rwanda nk’igihugu cyari kivuye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byasabaga no kunga Abanyarwanda aho Perezida Kagame muri icyo gihe yaranzwe no gukomeza gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ubu bukaba bugeze kuri 94,7%.

Perezida Kagame yagaragaje ko rubifashijwemo na politiki ibereye bose, abona u Rwanda mu myaka 30 iri imbere rwarakubye inshuro nk’eshanu iterambere rufite ubu

src: igihe.com

Comments are closed.