DRC: SADC yemeye ko abasirikare bayo 4 bari mu butumwa muri DRC bapfuye

335
Kwibuka30

Ubunyamabanga bwa SADC bwemeje ko abasirikare batatu ba Tanzaniya n’undi umwe wo muri Afrika y’Epfo bitabye Imana bari mu butumwa bw’akazi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Mata 2024, ubunyamabanga bwa SADC bwatangaje ko hari abasirikare bawo baguye mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma y’uko igisasu kiguye ku birindiro by’izo ngabo.

Kwibuka30

Muri iryo tangazo, baravuga ko ababanje gupfa ari abasirikare batatu bakomoka mu gihugu cya Tanzaniya, mu gihe undi umwe ukomoka muri Afurika y’Epfo yapfiriye mu bitaro i Goma ubwo yari arimo yitabwaho nyuma yo gukomeretswa n’icyo gisasu.

Umuvugizi wa SADC Barbara Lopi, yavuze ko hari abandi basirikare batatu ba Tanzania bakomerekejwe n’iki gisasu ariko yirinda gutangaza umubare.

Twibutse ko izi ngabo za SADC zoherejwe mu burasirazuba bwa DRC mu mpera z’umwaka ushize mu gikorwa kigamije gufasha ingabo za FARDC gutsimbura umutwe wa M23 umaze igihe kitari gito urwana n’ingabo za Leta ndetse ukaba waramaze kwigarurira uduce tutari duke two mu burasirazuba bw’icyo gihugu kibarirwa mu bihugu bifite umutungo karemano mwinshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.