Intara y’iburasirazuba Tora ABAYISENGA Emeline aguhagararire intumwa idatenguha.

4,774

TORA: ABAYISENGA Emeline umugore ushoboye kandi ushobotse intumwa itazagutenguha.

Mu ntara y’iburasirazuba muri 30% by’Abadepite b’abagore bahagarariye intara ABAYISENGA Emeline akomeje kwereka abaturage imigabo n’imigambi afite.

Intego z’umukandida ABAYISENGA Emeline:
Ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Guteza imbere ikorana buhanga n’ubumenyi ngiro.
Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Imigabo n’imigambi ABAYISENGA Emeline  umukandida depite afite zigabanyijemo ibibyiciro bitatu aribyo Imiyoborere n’ubutabera,Ubukungu n’Imibereho myiza.

Imigabo n’imigambi mu miyoboreee myiza.

Madam ABAYISENGA Emeline afite imigambi yo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, gushyiraho amategeko aharanira uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango nyarwanda.
Gukora ubuvugizi mu gushyiraho gahunda zongera ubushobozin’amahugurwa bari mu nzego zitandukanye z’imiyoborere.
Gukora ubuvugizi mu gukomeza kubakira abakozi bakora mu nzego za Leta ubushobozi kugirango babashe guha abaturage zerivise inoze.
Gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga mu guteza imbere umuco wo kwigira n’indangagaciro nyarwanda.
Gukora ubukangurambaga no gufasha abaturage mu kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo batiriwe bagana inkiko bibikoreye mu muryango.
Gukurikirana no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Imigabo n’imigambi m’ubukungu, Umukandida ABAYISENGA Emeline afite.
Gukora ubuvugizi no kugira uruhare mu guhanga imirimo mishya ibyara inyungu hagamijwe guteza Abanyarwanda imbere no kurwanya ubukene.
Gukora ubuvugizi no kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Gukora ubuvugizi no gufatanya n’inzego bireba kwagura ibikorwa remezo no guteza imbere inganda hagamijwe koroshya ubucuruzi no kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.
Gukora ubuvugizi no gufasha abagore n’urubyiruko kubona inguzanyo ku buryo bworoshye no gufashwa kubona ingwate kandi ku nyungu ntoya.
Gufasha abagore n’urubyiruko guhabwa amahugurwa n’ubumenyi mu bucuruzi,ubuhinzi n’ibindi bikorwa bibyara inyungu.
Guteza imbere ubushakashatsi n’ikoranabuhanga.
Gushyiraho gahunda zo gukumira amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa mumiryango.

Imigabo n’imigambi umukandida ABAYISENGA Emeline afite mu mibereho myiza.

Guteza imbere gahunda y’uburezi bufite ireme kuri bose kandi uburezi budaheza.
Gushishikariza urubyiruko kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Gukora ubukangurambaga mu kurwanya ubwandu bushya bwa virus itera SIDA.
Gukora ubukangurambaga mu kurwanya no kwirinda indwara zitandura.
Gukora ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Kurwanya inda ziterwa abangavu.

Uburambe ABAYISENGA Emeline afite buzamufasha kugera ku migabo n’imigambi ye.
Kuva mu mwaka wa 2014 kugeza 20218 yabaye umurezi.
Kuva mu mwaka wa 2019 kugeza 2021 Yakoze muri BRAC Rwanda Microfinance, ashinzwe gutanga inguzanyo ku bagore bakitez imbere bakora imishinga iciririte.
Kuva 2022 kugeza ubu ni Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye mu Karere ka Kirehe.

Comments are closed.