Perezida Kagame na Jeannette Kagame bitabiriye imikino ya Olempike i Paris
Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye kureba imikino ya Olempike y’uyu mwaka.
Uyu munsi Perezida Kagame yatangiye uru ruzinduko yitabira Inama yiga ku ruhare rwa Siporo mu Iterambere Rirambye ibera i Louvre.
Ni inama yateguwe na Perezidansi y’u Bufaransa ifatanyije na Komite Mpuzamahanga y’Imikino ya Olempike (IOC), ikaba yaratewe inkunga n’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (AFD).
Iyo nama itanga amahirwe yo guhuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, Abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga, abakinnyi b’imikino inyuranye ndetse n’abahagarariye Imiryango Iharanira iterambere rya Siporo, abahagarariye imiryango nterankunga n’abandi benshi biga ku hazaza ha siporo ku Isi, n’uruhare igira mh iterambere.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baritabira umuhango wo gusangira wateguwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa mbere yo gukomereza mu muhango wo gufungura Imikino ya Olempike.
Imikino ya Olempike izakorwa mu gihe cy’amasaha 3,800 aho izatangirwamo imidali 329 ya zahabu mu mikino 32 izakowa mu marushanwa y’iminsi 18 abera mu Murwa Mukuru Paris no mu bindi bice by’u Bufaransa.
Iyo mikino yo mu gihe cy’impeshyi ibaye ku nshuro ya 34, biteganyijwe ko umuhango wo kuyifungura ubera i Paris kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga.
Ni mu gihe imikino nyirizina yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, ahabanje imikino y’ijonjora muri ruhago, rugby ikinwa n’abantu 7, umukino wa handball ndetse n’uwo kurashisha umuheto.
Umuhango wo gufungura iyo mikino mpuzamahanga urabera ahitwa River Seine, bikaba biteganywa ko imidali ya mbere izatangwa nyuma y’umunsi umwe amarushanwa asojwe ku wa 11 Kanama 2024.
Comments are closed.