Umuhanzi ukomeye w’Umugande yasabye Prezida KAGAME akazi ko kuririmba indirimbo ya #Coronavirus#

16,306

Umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda yandikiye Prezida wa Repubulika amusaba ko yamuha akazi ko guhimba indirimbo irwanya icyorezo cya coronavirus

Umuhanzi ukomoka akanakorera muzika ye mu gihugu cya Uganda uzwi cyane nka YKEE BENDA abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye prezida wa Repubulika Paul KAGAME kumuha akazi ko guhindura indirimbo Bobi Wine aherutse gushyira hanze ijyanye no kurwanya Coronavirus akayishyira mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Mu magambo, Umuhanzi akaba n’umu producer I Kampala, yabwiye Prezida ko yumvise bavuga ashaka guha akazi umuntu wahindura agashyira iyo ndirimbo mu Kinyarwanda kuko yari ikoze mu cyongereza n’ikigande. Ku rukuta rwe yagize ati:

“Nyakubahwa Paul Kagame, numvise ngo muri gushaka umuntu wahindura indirimbo ya Nyakubahwa Bobiwine ivuga kuri corovirus akayishyira mu Kinyarwanda, nifuzaga kubasaba ko nayihindura”

Abantu benshi bakomeje kwibaza aho Nyakubahwa Paul KAGAME yanyujije iryo tangazo ritanga ako kazi birabayobera, ikindi abantu bakomeje kwibaza ni ubushobozi uno mugabo yaba afite mu rurimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo abe yabasha guhindura indirimbo ayikuye mu Cyongereza akayishyira mu rurimi rw’Ikinyarwanda kiboneye.

Comments are closed.