Gicumbi: Batatu bafunzwe bakekwaho gusambanya no kwica umugore

473

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abagabo batatu bo mu karere ka Gicumbi bakekwaho gusambanya ku gahato umugore w’imyaka 46 y’amavuko barangiza bakamwica.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo yamenyekanye ku wa 18 Kanama 2024 nyuma y’ umunsi umwe mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Munyinya mu murenge wa Rukomo habonetse umurambo w’uwo mugore.

Abaturanyi be babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko mbere yo kwicwa, yabanje kujya kuri SACCO, abikuza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 yahabwaga na Leta nk’ inkunga igenerwa abatishoboye.

Basobanuye ko nyuma yo kubikuza aya mafaranga, yakomereje mu kabari mu isantere ya Munyinya, afata amwe ayabitsa abagore b’inshuti ze batashye mbere ye, gusa nyuma ngo batunguwe no kumva ko yishwe.

Aba bagabo batawe muri yombi bivugwa ko basangiraga n’uwo mugore muri aka kabari mbere y’uko apfa, ndetse harimo uwo babyaranye.

Abaturage bakeka ko aba bagabo babanje kumusambanya, nyuma baza kumwica kubera ubwoba bw’uko ashobora kubarega ko bamuhohoteye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yemeje itabwa muri yombi ry’aba bagabo, Ati “Uwo mugore yasanzwe mu gitondo yishwe. Yari umuturage ufashwa na Leta. Abagize uruhare muri uru rupfu bafashwe, barimo gukurikirwanwa n’ inzego zibishinzwe.”

Uwo mugore asize abana bane. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma, mu gihe abakekwaho ubu bugizi bwa nabi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe hagikorwa iperereza.

Comments are closed.