DRC: M23 yahakanye ibyo uhagarariye LONI aherutse kuvuga kuri uwo mutwe

128

Ihuriro Alliance Fleuve Congo – rifite umutwe wa M23 – rivuga ko ibyatangajwe n’umukuru wa MONUSCO muri DR Congo ko M23 yinjiza amadolari 300,000$ ku kwezi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Rubaya bigamije “gushaka guhindanya isura ya AFC” kandi ko “nta bimenyetso abifitiye”.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, Bintou Keita yabwiye akanama k’umutekano ka ONU ko gushinga imizi kw’ubutegetsi bwa M23 muri teritwari za Masisi na Rutshuru “byatumye ishobora kugenzura byuzuye umusaruro wa coltan” yaho.

Mu itangazo, Lawrence Kanyuka uvugira ihuriro AFC yagize ati: “Dutewe impungenge n’ibyatangajwe na Bintou Keita biyobya”, yongeraho ati: “turabihakana twivuye inyuma”. Agasaba MONUSCO “kugaragaza ibimenyetso bifatika by’ibyo ivuga ko M23 yinjiza 300,000$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro” muri Rubaya.

Kanyuka yavuze ko mbere y’uko bafata Rubaya, ako gace kagenzurwaga na FDLR, Mai-Mai Nyatura n’ingabo z’u Burundi, abashinja ko “bakoreshaga abaturage nk’abacakara, n’abana mu bucukuzi bw’amabuye kandi bizwi neza na Kinshasa na MONUSCO.”

Kanyuka avuga ko ibirego bya MONUSCO “bigamije guhuza abantu” ngo ntibarebe “inyungu bwite MONUSCO ikura muri DR Congo.”

MONUSCO – ubutumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo burimo gufatanya n’ingabo za leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro – bumaze imyaka irenga 20 bwoherejweyo, bunengwa kudatanga umusaruro kandi abaturage baho na leta ya Kinshasa bagiye basaba ko burangira.

Mu itangazo ryayo, AFC ihera aho ishinja MONUSCO kunanirwa ubutumwa bwayo, ivuga ko mu 2013 muri DR Congo hari imitwe yitwaje intwaro hagati ya 44 na 50, “mu 2023 iyo mitwe yaratumbagiye igera kuri 255” ku mibare ivuga ko ikesha ONU.

Lawrence Kanyuka ati: “Nyuma y’imyaka irenga 20 yo kunanirwa kw’ibikorwa [byayo], na miliyari z’amadorari yatanzweho, MONUSCO yananiwe kugarura amahoro, biyigira bumwe mu butumwa bwo kugarura amahoro buhenze kurusha ubundi mu mateka kandi bwananiwe kugera ku ntego.”

AFC ishinja MONUSCO gukorana n’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na ADF-Nalu mu bikorwa bihungabanya umutekano n’ibindi byiciwemo abasivile. Ibi birego MONUSCO mbere yarabihakanye.

Kanyuka avuga ko ibyatangajwe na Bintou Keita bigamije “gushaka guhindanya isura ya AFC yirengangije” ibyo avuga ko uyu mutwe wagezeho aho ugenzura birimo; amahoro no kubana neza kw’abaturage bose baho, gucyura impunzi zari zaravuye mu byabo, gusana ibikorwa remezo, gutanga ubuvuzi n’uburezi, n’ibindi.

Inzobere za ONU zivuga ko AFC/M23 ifashwa n’u Rwanda mu ntambara irwanamo n’ingabo za leta n’abafatanya na zo.

Izo nzobere kandi zishinja ingabo za leta ya DR Congo gafatanya n’imitwe y’inyeshyamba irimo DFLR irwanya u Rwanda, kurwana na M23.

Impande zose zihakana ibi ziregwa.

Mu gihe hari amasezerano y’agahenge yumvikanyweho mu mezi hafi abiri ashize, ibiganiro by’amahoro by’i Luanda muri Angola nta gifatika kugeza ubu birageraho.

Comments are closed.