Burundi: Bwana Serge Bizimana yarasiwe imbere y’urugo rwe nyuma yo guhunguka

2,039

Umugabo witwa Bizimana Serge wari umaze iminsi yarahungiye mu Rwanda yarasiwe imbere y’urugo rwe n’umupolisi wa leta.

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya C ibitoki, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa BIZIMANA Serge uri mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko, uyu mugabo akaba yishwe arashwe n’insoresore ziri mu ishyaka riri ku butegetsi zizwi nk’Imbonerakure.

Amakuru twahawe n’umuntu wari uri aho byabereye, yavuze ko kuri uyu wa 5 Nyakanga umupolisi wari wambaye imyenda ya Leta yarasiye Bwana Bizimana Serge amusanze imbere y’urugo rwe, uyu mugabo akavuga ko umuturanyi we yarashwe amasasu atari make amwe amufata mu gatuza, andi ku mutwe, maze nyuma yo kumurasa amukandagira mu gatuza amusiga ava amaraso mu kanwa.

Bwana Serge Bizimana arashwe nyuma y’iminsi mike yari avuye mu Rwanda, aho bivugwa ko yari yaragiye taliki tariki ya 4 Nyakanga 2015, uyu mugabo bikavugwa ko yari ari mu ishyaka rya MSD, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Alexis Sinduhije, kuri ubu usigaye aba mu buhungiro, bigakekwa ko aribyo yazize.

Bizimana Serge yishwe nyuma y’aho umwe mu nshuti ye ndetse bivugwa ko bari barakuranye aho nyine mu ntara ya Cibitoke yari amaze iminsi amuhamagaye akamubwira ko amakuru y’uko azicwa namara kugera i Burundi atari yo, uwitwa Karorero Onesime yagize ati:”Byari bizwi ko Bizimana ari gushakishwa n’imbonerakure n’igipolisi, ndetse yari yaranze gutaha, ariko inshuti ye yitwa Emmanuel yaramuhamagaye amubwira ko ari ibinyoma, bamubeshya bituma BIZIMANA ataha ngo asange urugo, none reba ibimubayeho”

Bivugwa ko Emmnuel Uwiringiye yamubwiye ati “Abantu ba hano bari kuvuga ko wagiye mu Rwanda winjira mu mutwe w’inyeshyamba. Mu rwego rwo kubeshyuza aya makuru, byaba byiza ugarutse mu gihugu, bakakubona kuko byacecekesha ibihuha. Nutabikora imitungo yawe izibasirwa.”

Tariki 5 Nyakanga ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, Uwiragiye yongeye guhamagara BIZIMANA Serge amusubiriramo ubutumwa yari yamaze kumuha, amubaza niba yari yafashe icyemezo cyo gutaha mu Burundi, undi yarabyemeye, afata imodoka imucyura iwe i Burundi ahagera ahagana sas kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Amakuru yizewe akomeza avuga ko Bwana Serge Bizimana yagiye mu rugo rwa Uwiringiye basangira amafunguro ya nijoro, ahava agana iwe mu rugo, yicirwa ku muryango w’urupangu rwe, aho yarasiwe amasasu atatu mu mutwe n’umupolisi witwa Jean Marie.

Ubwo abaturage begeraga Bizimana wari ugeze mu minota ye ya nyuma y’ubuzima, uyu yavuze mu ijwi risa n’iryongorera abwira umwe mu baturage gukura amafaranga y’amarundi 540.000 yari mu mufuka we, amusaba ko yayamuhera umugore we.

Kugeza uyu munsi nta n’umwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubu bwicanyi wari watabwa muri yombi.

Uwari Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Liboire Bakundukize, yatangaje ko muri iki gihe mu Burundi hasigaye hari polisi itandukanye n’isanzwe yo ishinzwe kwica abatavuga rumwe na Leta ndetse na ba kizigenza mu bigaragambya.

Mu gihugu cy’Uburundi haravugwa ubwicanyi bwinshi bumaze igihe bwibasira abatavuga rumwe na Leta, ndetse bakibanda cyane cyane ku bakiri bato bo mu bwoko bw’abatutsi babashinja kuba barashatse guhirika ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza, yewe n’utaragiye mu bikorwa byo kwigaragambya, arafatwa agashinjwa ko benewabo aribo bashatse guhirika ubutegetsi.

Nyakwigendera Serge Bizimana yari ufite umugore n’abana bane, yari asanzwe ari umucuruzi mu gace ka Kabulantwa mu ntara ya Cibitoke. Umugore n’abana bose bakaba bakiri mubuhunguiro mugihugu cy’u Rwanda

Comments are closed.