Amarira avanzemo n’agahinda nibyo wakiranwa n’inshuti z’umukobwa witwa Gentille IGIHOZO bivugwa ko amaze iminsi igera kuri irindwi yaraburiwe irengero, bikavugwa ko yaba yarashimuswe n’abantu bataramenyekana, ndetse na terefono ye ikaba yaravuyeho.
Amakuru y’ibura ry’uyu mwana w’umukobwa yatangiye guhwihwiswa mu mpera z’uku kwezi kwa mbere nyuma y’aho zimwe mu nshuti ze zivuze ko zamubuze ku murongo wa terefone ye, ndetse na mubyara we bari basanzwe babana bavuga ko amaze iminsi atari mu rugo.
Mubyara we yabwiye umunyamakuru wacu ko IGIHOZO yahagurutse mu rugo avuga ko ajyanye n’umuhanzi w’imivugo uzwi ku izina rya Bahati, akababwira ko agiye kubatembereza mu Karere ka Nyanza ku gicumbi cy’umuco, yagize ati:”Gentille yahagurutse hano ku italiki ya 24 Mutarama uyu mwaka wa 2021, yari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye usanzwe akundana na Bahati, yatubwiye ko barara bagarutse kuko Bahati abasohokanye I Nyanza, akabereka na bimwe mu bikorwa bye by’ubuhinzi ahafite”
Uyu mubyara wa Gentille akomeza avuga ko ahagana saa kumi n’imwe z’uwo munsi nyine ari bwo terefoni y’umuvandimwe itongeye gucamo, akeka ko ari ikibazo cy’umuriro cyangwa reseaux, ariko atangira kugira impungenge abonye saa yine z’ijoro zigeze atarataha ndetse na terefoni ye yakomeje kubura, ati:”Natangiye kugira ubwoba ahagana saa yine z’ijoro kuko terefoni ya Gentille yakomeje kubura, ndetse nagerageje no gushakisha iya Bahati ariko nayo yanga gucamo, mu gitondo nibwo natangiye kumva amakuru y’uko Bahati yaba yashimutiwe I Nyanza”
Bakimara kumva ayo makuru, inshuti za hafi za Gentille IGIHOZO berekeje mu Karere ka Nyanza kubaza no gushakisha ko hari agakuru k’umuvandimwe wabo bahabwa.
Amakuru natwe twahawe n’umwe mu nshuti za Bahati wari I Nyanza ariko akaba atashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yemeje ko yiboneye neza imodoka eshatu ziza zigahagarara imbere ya Bahati wari uri kumwe n’abandi bakobwa babiri maze zikabajyana, yagize ati:”Bahati yari ari kumwe n’abana b’abakobwa babiri, bavuye hano mu mujyi berekeza mu Gakenyeri ahagana saa kumi gutyo, njye nari inyuma yabo nka metero 300, imodoka ya fumee yanturutse inyuma, ihura n’izindi ebyiri zaturukaga imbere, zigeze kuri ba Bahati na ba bakobwa zirahagarara, ako kanya nabonye abagabo bane bavamo, babinjiza mu modoka, nabonaga ari ibintu bikorwa bwangu ndetse ku ngufu, iyo modoka yahise ikomeza igana ku cyuzi cya Nyamagana, sinabashije kumenya plaque kuko byakozwe vuba cyane” Uyu mugabo avuga ko ako kanya yagerageje guhamagara numero ya Bahati icamo ariko ntiyayifata, ngo yongeye guhamagara inyuma y’iminota nk’itanu noneho asanga yavuyeho.
Bamwe mu bari muri twa butiki twegereye aho n’abana bacuruza za M2U bemeza ko izo modoka zabatwaye bose uko ari batatu harimo na Gentille IGIHOZO.
Inshuti za Gentille na mubyara we bakomeje gushakisha irengero ry’umuvandimwe wabo bavuga ko bagendeye kuri ayo makuru, bagerageje kubariza ku ishami rya Police y’igihugu rikorera mu Karere ka Nyanza ariko bababwira ko ayo makuru y’ishimutwa ry’abo bantu batayazi neza gusa babizeza ko nihagira icyo bayamenyaho bazabamenyesha, yakomeje ati:”Nakiriye amakuru menshi, ariko bose bahurije ku kuba Gentille yarashimutiwe hamwe na Bahati I Nyanza ahitwa mu Gakenyeri, niyo mpamvu nagiye kuri polisi kubasaba ko bamfasha, banyizeza ko nibagira icyo bamenya bazambwira”
Inshuti n’abavandimwe ba Gentille IGIHOZO barasaba ko umuvandimwe wabo yarekurwa n’uwo ariwe wese waba umufite kuko ata cyaha kidasanzwe bazi yaba azira, umwe muri babyara be ati:”Gentille ntajya muri politike, nta n’ubwo ari umuntu wakwigomeka ku butegetsi, yewe nta cyaha kidasanzwe tuzi yaba ashinjwa, abamufite bamuduhe, wenda aburanishwe bigire inzira”
Twagerageje kubaza umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo atubwira ko ayo makauru atari ayazi ko agiye kubaza nagira icyo amenya atubwira, ariko kugeza dushyize hanze iyi nkuru, ntiyari yagira icyo atubwira.
Ikibazo cy’ibura ry’abantu bya hato na hato bimaze iminsi bivugwa muri iyi Ntara y’amajyepfo kuko mu byumweru bitarenze bibiri hari abandi babyeyi bavuga ko bagiye babura abana babo mu buryo budasobanutse, bikaba bikekwa ko bafungwa kubera ingamba zo kubahiriza icyorezo cya Covid-19.
Comments are closed.