China: Hakozwe isabune ifite icyanga nk’icy’amata umuyobozi ayirira mu ruhame ngo yemeze abakiriya

2,382

Mu Bushinwa, umuyobozi w’uruganda rukora isabune, yatangaje abantu benshi nyuma yo kugaragara muri videwo arya isabune zikorwa n’uruganda rwe kugira ngo yereke abakiriya ko izo sabune ze zikozwe mu bintu by’umwimerere, zikaba zitagira ingaruka mbi ku bazikoresha.

Iyo videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rukoreshwa cyane mu Bushinwa rwa Weibo, igaragaza uwo muyobozi w’uruganda asobonura ko iyo sabune, “ifite icyanga nk’icy’amata y’inka cyangwa se ibinure by’intama”.

Yagize ati:”Nta ngaruka mbi iyi sabune yatera. Iyo yinjiye mu mubiri wawe, ivanamo ibinure bibi n’amavuta adakenewe. Ntitwavuga ko ifasha mu kugabanya ibiro, ariko igira imbaraga zo kuvana ibinure n’amavuta mu mubiri”.

Yavuze ko izo sabune ze zikozwe mu mata y’inka no mu binure by’intama, bityo ko nta mavuta mabi cyangwa se ibindi binyabutabire bizwi nka ‘talc’ cyangwa se ‘whitening agent titanium dioxide’.

Umwe mu bakozi b’urwo ruganda rwitwa Hongwei yabwiye Ikinyamakuru Asia One ko iyo videwo yafashwe mu minsi yashize ariko muri iyi minsi akaba ari bwo irimo kurebwa no gukundwa n’abantu benshi kuri urwo rubuga rwa Weibo.

Urwo ruganda rwa Hongwei ngo rwashinzwe mu 1952, rukaba rukora rukanagurisha ibintu bitanu bikoreshwa mu koga, kumesa n’ibindi bikorwa by’isuku.

Bame mu bakoresha urubuga rwa Weibo banenze icyo gikorwa cy’uwo muyobozi, ariko abandi baramushima bavuga ko imbaraga nyinshi yakoresheje mu kwamamaza ibyo bikorwa bye ari byatumye n’iyo videwo yamamara n’ibyo yamamaza bigakundwa.

Umwe muri abo bakoresha urubuga rwa Weibo yavuze ko ubwo buryo bwo kwamamaza ari bumwe mu buryo burimo agashya ku buryo bwagombye igihembo cy’umwaka.

Undi yavuze ko nawe ashaka ko umuntu ukurikirana uraganda rwe nk’umuyobozi warwo, nawe yarebera kuri urwo rugero akarya isabune kugira ngo yizeze abakiriya ubuziranenga bw’isabune bakora.

Hari kandi abandi bahise biyemeza kugura izo sabune, kuko ngo bumvaga biteye impuhwe kubona umuntu arya isabune ngo yereke abantu ko nta kibazo ziteye.
Undi muri abo bakoresha Weibo we yandetse asa n’useka ibyo uwo muyobozi yakoze, agira ati, “Ni ugushyira isabune nkeya muri ‘sitoke’ kugira ngo tuzabone izo turya habaye ibiza nk’umutingito n’ibindi”.

(Src:Kgltoday)

Comments are closed.