Aziz wari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports yitabye Imana

2,819

Abdul Aziz wari uzwi nka Nzinzi, akaba umufana ukmeye w’ikipe ya Kiyovu Sport yitabye Imana Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda by’i Kigali (CHUK)

Iyi nkuru y’urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 11 Gashanyare, ndetse biza kwemezwa n’umuryango we.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports binyujijwe ku rubuga rw’abafana nabwo bwaje kwemeza iby’aya makuru ndetse bwihanganisha n’umuryango w’uyu mukunzi wabo wayikundaga mu bihe byose, yatsindwa cyangwa yatsinda, muri ubwo butumwa, Ikipe ya Kiyovu sports yavuze ko ibabajwe n’urupfu rw’umufana wayo wazize uburwayi

Ati: “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bubabajwe n’urupfu rw’umukunzi wacu akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports, Harerimana Abdul-Azzizi uzwi nka Azziz. Akaba yazize uburwayi aguye mu Bitaro bya CHUK.”

Biteganyijwe ko uyu mufana ashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa kabiri mu irimbi rya Nyamirambo.

Comments are closed.