Rooney yirengagije ubushuti afitanye na C. Ronaldo avuga ko MESSI ariwe uhiga abandi muri ruhago ku isi

7,327
Wayne Rooney - Wikipedia

Wayne Rooney yashyize hirya amarangamutima n’ubushuti afitanye na CR7 avuga ko Messi ariwe mwiza mu kibuga kuruta Cristiano Ronaldo

Nyuma yaho DAVID BECHAM umukinnyi w’Umwongereza wabiciye bikemera bigacika atangarije ko kubwe ko asanga LONEL MESSI ariwe mukinnyi uhiga abandi muri ruhago ku rwego rw’isi, Wayne Rooney nawe wakinanye na CRISTIANO RONALDO igihe kitari gito mu ikipe ya Manchester United yashyize hirya umwambaro w’ubushuti afitanye na CR7, n’amarangamutima maze nawe avuga ko LIONEL MESSI ariwe uhiga abandi bose ku isi.

Bwana Wayne Rooney yagize ati:”…nirengagije ubucuti mfitanye na Cristiano nahitamo Messi, Ronaldo ni kabuhariwe imbere y’izamu,ni umwicanyi ariko Messi we abanza kugutoteza mbere yo kukwica ROONEY yakomeje avuga ko Ronaldo na Messi bombi aribo bakinnyi beza isi ya ruhago yagize, ku buryo bahinduye umupira w’amaguru kubera ubuhanga bwo gutsinda ibitego.

Impaka k’uhiga undi hagati yaba bagabo babiri zimaze imyaka itari mike, buri umwe ufite ubuhanga n’ubumenyi muri ruhago aba afite aho ahagaze ndetse agatanga n’impamvu ze zumvikana, gusa benshi mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru, barasanga bizagorana kubona abandi bakinnyi beza mu mateka y’isi nkaba bagabo babiri kuko buri wese aba afite agahigo gatandukanye n’ak’undi.

Vídeo | ¡Humor inglés! ¿La chilena de Rooney es mejor que la de ...

Wayne Rooney na Cristiano Ronaldo bakinanye muri MAN. U mu myaka myinshi ishize na nubu baracyari inshuti

Comments are closed.