Afurika y’Epfo yataye muri yombi umubyeyi wa “Miss Universe Nigeria 2024”

1,439

Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ko yataye muri yombi Anabela Rungo, akaba nyina wa Miss Universe Nigeria 2024, Chidimma Adetshina.

Ikinyamakuru “Igihe” dukesha iyi nkuru kivuga ko Adetshina ari we wirukanywe mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2024, akekwaho kubona ibyangombwa by’ubwenegihugu by’iki gihugu mu buryo bwa butemewe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri wa 15 Gashyantare 2025, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeje ko ibi byakozwe n’inzego zishinzwe iperereza muri iyo minisiteri ku bufatanye na Polisi ya Afurika y’Epfo, SAPS.

Iryo tangazo rivuga ko Rungo, ukomoka muri Mozambique, yatawe muri yombi nyuma yo gukurwa ahantu yari yihishe mu Mujyi wa Cape Town.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Siya Qoza, yatangaje ko Rungo yari yaratangajwe nk’umuntu utemewe gukandagira ku butaka bwa Afurika y’Epfo kuva muri Nzeri 2024, nyuma yo gusanga ibyangombwa bye byarabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Abashinzwe iperereza muri minisiteri, bafatanyije na SAPS, bataye muri yombi Anabela Rungo aho yari atuye i Cape Town. Minisiteri yatesheje agaciro ibyangombwa bye muri Nzeri 2024 nyuma yo gusanga byarabonetse binyuranije n’amategeko, bituma atakomeza gutura muri Afurika y’Epfo.”

Chidimma Adetshina mu 2024 yikuye mu irushanwa rya Miss South Africa nyuma y’uko havutse impaka ku bwenegihugu bwe, hakiyongeraho ibirego by’ubujura bw’icyangombwa bikekwa kuri nyina.

Yikuyemo kubera igitutu, nyuma y’igihe kinini hari impaka muri icyo gihugu zimushinja kuba umunyamahanga, nyamara yaravukiye muri Afurika y’Epfo.

Izo mpaka zaje kurangizwa n’iperereza bivugwa ko ryakozwe rigasanga nyina w’uyu mukobwa wavutse mu 2001, yaribye ibyangombwa bimwerera ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo nyamara akomoka muri Mozambique, mu gihe se w’uyu mukobwa we akomoka muri Nigeria.

Ibi byatanatumye ku wa 08 Kanama 2024 Chidimma afata umwanzuro wo gusezera mu irushanwa ribura iminsi ibiri ngo ribe, icyakora ahita atumirwa mu irushanwa rya Miss Universe Nigeria ndetse aza kwemera guhatana.

Muri Miss Universe Nigeria, yabayemo igisonga cya mbere cya Miss Universe mu Ugushyingo 2024.

Comments are closed.