Imvura ivanze n’umuyaga yakomerekeje abantu umunani, imitungo myinshi irangirika

1,761

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu Ntara y’Amajyepfo isenya inzu z’abaturage n’iz’ubucuruzi, yangiza imiyoboro y’amashanyarazi, imyaka y’abaturage hirya no hino n’ibindi byinshi.

Iyi mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa 2 Werurwe 2025, yari yiganje mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyanza na Ruhango.

Yaguye nyuma y’igihe yarabuze mu bice byinshi by’iyi Ntara, bamwe bibaza uko batangira igihembwe cy’ihinga cya 2025 B ubutaka bucyumagaye. Gusa iyi mvura yaguye itunguranye, izana n’umuyaga mwinshi wasambuye amaduka bituma ibicuruzwa byangirika, ahandi mu mirima ibihingwa byiganjemo insina na byo birangirika.

Muhire Samuel ukorera ubucuruzi mu isantere ya Matyazo, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umuyaga wasambuye inzu nyinshi z’ubucuruzi maze ibyarimo bikangizwa n’amazi y’imvura.

Ati:“Twatunguwe no kubona umuyaga usambuye inzu ukajugunya ibisenge mu muhanda. Nk’abacuruzaga ifu y’akawunga, igikoma, ibishyimbo bahombye cyane kuko byahise binyagirwa nyuma y’aho ibisenge bigurutse kuko bagasa nk’abasigaye hanze.

Muhire yavuze ko ibi biza byanakomerekeje abantu harimo n’uwababaye cyane akajyanwa ku Bitaro bya Kabutare mu gihe abandi bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Matyazo.

Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Ibiza, Hakizimana François, yavuze ko na ho byahageze ariko ubwo twandikaga iyi nkuru bari batarabarura neza ibyangiritse.

Mu byo bamenye harimo amapoto y’amashanyarazi yaguye mu mirenge ya Kansi, Muganza na Mamba n’inzu z’abaturage zasenyutse, aho hari imiryango 15 yari imaze kumenyekana ko yagiye gucumbika kubera gusenyerwa n’umuyaga, ndetse n’intoki zaguye ariko hataramenyekana ingano.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko iyi mvura yari iherekejwe n’umuyaga yageze mu turere dutanu ikangiza byinshi birimo n’ishuri n’urusengero, ndetse ibi biza bikaba byakomerekeje abaturage umunani.

Ati:“Ibiza byabaye mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyanza na Ruhango. Turacyabarura ibyangiritse ariko harimo inzu z’abaturage, imyaka, ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, ishuri, n’urusengero. Hari kandi n’abantu umunani bakomeretse bamaze kumenyekana bo mu Karere ka Huye.’’

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyari cyatangaje ko ku wa 2 Werurwe hagati ya Saa Sita na Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw’igihugu n’umuyaga uringaniye ugenda ku muvuduko uri hagati ya metero eshatu mu isegonda (3m/s) na metero icyenda mu isegonda (9m/s).

Comments are closed.