Muhanga: Yagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori yarindaga arapfa 

1,301

Asifiwe Emmanuel wo mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko yagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibiti bwarimo ibigori ubwo yari abiraririye arapfa, mu Kagali ka Makera, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga. 

Amakuru aturuka mu batuye ako Kagari ka Makera  biganjemo Abahinzi avuga ko uyu mwana w’ingimbi yagwiriwe n’ubwanikiro mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025. 

Umwe mu baturage bari aho impanuka yabereye yagize ati: “Nk’ibisanzwe iyo twasaruye ibigori twanika mu bwanikiro bw’ibiti ubundi hakagira ababirarira ngo bitibwa,  Asifiwe Emmanuel na we akaba yari araririye ibigori by’iwabo byaje kuremerera ubwanikiro bikarangira bumuguye hejuru kimwe n’ibigori.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza Musabwa Aimable, yemeza iby’iyo mpanuka yabaye akaba  yemeza aya makuru.

Ati: “Ni byo koko twagize ibyago byo gupfusha umusore wo mu kigero cy’imyaka 16, wagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibiti bwarimo ibigori akitaba Imana. Ubu bwanikiro bukaba ari ibiti aho yari aburimo araririye ibigori by’iwabo.”

Musabwa Aimable akomeza avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwatangiye isuzuma, mu gihe umurambo wa Asifiwe wamaze kujyanwa ku Bitaro bya Kabgayi.

Comments are closed.