Icyumweru kirashize Bwana Manasse wavugwaga kuba muri rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta aburiwe irengero.

2,244
kwibuka31

Amakuru y’ibura rya Bwana NZABONIMPA Manasse wakoraga mu nzego z’ibanze muri kamwe mu turere twa hano mu Rwanda yatangiye kumenyekana mu mpera z’uku kwezi kwa mbere nko mu mataliki 27 Mutarama 2021, ashyizwe hanze na bamwe bo mu muryango we bavuga ko hashize hafi irindwi atawumuca iryera ndetse na terefone ye ikaba itariho.

Umwe wivugira ko ari uwa hafi mu muryango we yagize ati:”Hashize iminsi igera kuri irindwi twaramubuze, no ku kazi aho yakoraga nabwo batubwiye ko batamuheruka ku kazi, birumvikana ko twatangiye kugira ubwoba kuko na terefone ye itariho”

Uyu mugabo utarashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru kubera ikibazo cy’umutekano we yavuze ko umuryango we wakomeje gushakisha amakuru y’aho umuvandimwe wabo yaba aherereye nyuma akaza kumva ko abamubonye bwa nyuma bemeza ko baheruka afite gahunda yo kujya mu nama yari afite kuri Hotel Baobab I Nyamirambo ku italiki ya 25 Mutarama 2021, yakomeje ati:”Nibyo, nk’abantu babuze uwabo twaragerageje gushakisha amakuru yose yadufasha, nyuma tuza kumenya ko ngo hari inama yari afite I Nyamirambo”

Bamwe mu nshuti ze za hafi baravuga ko Bwana Manasse Nzabonimpa yari amaze iminsi yakira terefone zimutera ubwoba, ndetse rimwe na rimwe bakanamwohereza ubutumwa bumukanga, ati:”Yari amaze iminsi afite ubwoba, ndetse jye ubwanjye yanyiyerekeye bumwe mu butumwa bugufi yari aherutse kwandikirwa bumutera ubwoba, bumubwira ko natava mubyo arimo azicwa nabi”

Isoko zacu zaje kumenya koko ko uwo mugabo yari afite gahunda yo kubonana na bamwe mu barwanashyaka ba RNC, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bikavugwa ko rikuriwe na Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ubu akaba yarahungiye muri Afrika y’Epfo, bikavugwa rero ko uwo muhuro wari kubera I Nyamirambo kuri Hotel Baobab ku italiki 25 z’ukwezi kwa Mutarama uno mwaka.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Hotel Baobab yanga kugira icyo atubwira, ariko umwe mu bakozi bahakora wanze ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko yamwiboneye yinjira muri hotel nyuma akajyanwa n’abantu atabashije kumenya neza, ati:”Uwo mugabo ndamuzi kuko twigeze gusengera hamwe mu badive, ndetse si ubwa mbere yari ageze hano, yaje yambaye ikote ry’umukara afite agatabo gato, yavugiraga kuri terefone, yasabye African tea, turayimuha, mu kanya gato nabonye abasore batatu bari bambaye lunettes z’umukara, nabonaga ubanza ari abasirikare bambaya imyenda isanzwe, bari bamaze hafi isaha bari aho, bari bafite imodoka y’umweru ya fumee nziza, nibo bamutwaye, wabonaga bagenda baterana amagambo, bamukurubana, bamushyira mu modoka baragenda, sinamenye icyakurikiyeho”

Nyuma yo kumva ayo makuru, indorerwamo.com yagerageje kuvugana na Comanda wa Police station ya Rwezamenyo atubwira ko ayo makuru atarayamenya.

Abo mu muryango we bavuga ko bageze no kuri RIB babaza iby’umuvandimwe we n’irengero rye ariko kugera uyu munsi nta gisubizo barabona, uyu yagize ati:”Twabajije muri RIB kicukiro, badusaba umwirondoro we, turawubaha, ndetse tubabwira n’amakuru make twahawe n’abakozi ba Baobab, batubwira ko bagiye kubikurikirana vuba tuzaba twahawe igisubizo, ariko kugeza ubu ntacyo turabwirwa ndetse ubwoba n’impungege bikomeje kuturenga, turibaza aho yaba ari n’icyo abo bantu bamutwaye baba bari kumuziza bikatuyobera.

Bwana Manasse Nzabonimba biravugwa ko yari amaze imyaka hafi itatu mu ishyaka rya RNC ritavugwa rumwe n’ubutegetsi buriho nyuma y’aho mu mpera z’umwaka wa 2015 we na bagenzi be barimo Bwana Nsabimana Callixte wiyise Sankara,  baviriye mu rindi shyaka naryo rirwanya Leta ryitwa UDPR (Union Democratique du peuple Rwandais) bo bashinjaga kuba ryarashyigikiye ko FPR ihindura itegeko nshinga.

Nzabonimpa bivugwa ko yari yaracengejwe n’amatwara yo kurwanya Leta no kujya mu mitwe itavuga rumwe nayo na Bwana Gerard Niyomugabo nawe waburiwe irengero mu myaka ishize.

Umuryango we ukomeje kuvuga ko utewe ubwoba n’icyo umuntu wabo azira ndetse bikavugwa ko hari bamwe mu nshuti za Bwana Manasse nazo zikomejwe guterwa ubwoba ku buryo hari n’abandi bamaze kubazwa inshuro zirenga imwe.

Comments are closed.