Ruhango: MUKAMURENZI yakubiswe n’inkuba arapfa.

10,274

Madame MUKAMURENZI Venantie wo mu Karere ka Ruhango yakubiswe n’inkuba arapfa

Mu mvura yaguye kuri uyu wa mbere taliki 20 Mata 2020 nyuma ya saa sita yarimo inkuba, yakubise Umubyeyi w’Imyaka 55 y’amavuko ahita ashiramo umwuka.

Mu mvura yari irimo n’inkuba nyinshi yaguye nyuma ya saa sita mu duce twinshi two mu Rwanda kuri uyu wa mbere yahitanye umubyeyi witwa Mukamurenzi Vénantie wari ufite imyaka 55 y’amavuko wari usanzwe atuye mu murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango.

Yasize umugabo, abana babiri n’umwuzukuru umwe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yabwiye umunyamakuru wa “Umuseke” dukesha iyi nkuru ko iyo nkuba yishe uwo mubyeyi yamukubitiye iwe mu rugo akikiye Umwuzukuru we. Yakomeje avuga ko uwo mubyeyi yari ari kumwe n’abandi ariko bo bakaba atacyo babaye.

Mukangenzi avuga ko amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi bayamenye ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba.

Yagize ati: “Tugiye kohereza imodoka itware umurambo we mu buruhukiro bw’Ibitaro by’i Gitwe.”

Ku wa kane w’icyumweru gishize, Meteo Rwanda yaburiye Abaturarwanda ko hazagwa imvura nyinshi mu minsi ine yikurikiranya yagomba kurangira kuri uyu wa mbere.

Imvura koko yaraguye, ndetse yangiza byinshi, imaze no guhitana ubuzima bw’abantu, abavuzwe mu itangazamakuru bagera kuri 11 barimo batandatu bagwiriwe n’inzu i Gicumbi.

(Source: Umuseke.rw)

Comments are closed.