Uwiganye na Turahirwa Moses yavuze uburyo uwo musore yakuze yanga Abatutsi

3,463
kwibuka31

Hari umugabo uvuga ko atigeze atungurwa n’amagambo Turahirwa Moses yavuze kuko kuva kera yari afite urwango rukabije ku batutsi.

Nyuma y’aho mu mpera z’iki cyumweru gishize uwitwa Turahirwa Moses ashyiriye hanze amwe mu magambo avuga ko yanga Perezida Kagame n’inkotanyi muri rusange, hari bamwe bavuze ko batunguwe n’ayo magambo, gusa bamwe mubo biganye baravuga ko batigeze batungurwa n’ibyo yavuze kuko uwo musore yakuze afite ingengabitekerezo ya genocide n’urwango rw’Abatutsi.

Mu kiganiro chaine ya Youtube yitwa Sounds of Muhabura yagianye n’umwe mu bavuga ko biganye nawe mu mashuri yisumbuye icyiciro rusange ariko umunyamakuru yahisemo kudatangaza amazina ye yagize ati:”Uriya musore twariganye muri O’ Level i Rusizi mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye, twararaga muri dortoire imwe ndetse jye twanariraga ku meza amwe muri refectoire

Uyu mutangabuhamya avuga ko yari asanzwe amuzi neza kuko umwanya munini babaga bari kumwe, ndetse we avuga ko akabaye icwende katoga kandi n’iyo koze kadashira umunuko, akomeza avuga ko abatungurwa ari abatari bamuzi neza kuko abamuzi badashobora gutungurwa n’amagambo yeruye ashyira hanze ku mbuga nkoranyambaga ze asanzwe akoresha, cyane ko ari ibintu yakuranye, ati:”Urumva jye twiganye muri Tronc Commun, kandi nashoje kaminuza muri 2016, kandi urwo rwango narumwumvanaga twiganaga, urumva rero ko ari kera cyane”

Umutangabuhamya yakomeje avuga ko yatunguwe nawe ubwo bari mu mwaka wa kabiri yigeze kugaragaza igikorwa gikomeye kirimo urwango rw’abatutsi ku buryo iyo hari kuba harimo amategeko ahana ingengabitekerezo yari kuba yarafunzwe, ati:”Ndibuka rimwe turi muti refectoire turi kurya saa sita, abantu bo muri ARG barahaguruka batanga itangazo ribareba, bakimara gutanga iryo tangazo Moses yahise ahigima aravuga ngo Byongeye twabamara, numvise ngize ubwoba, ngira isereri, kurya birananira, kwiyumanganya biranga, mpita negera uhagarariye ARG ndabimubwira, ansubiza ko bazamuganiriza

Uyu akomeza avuga ko azi neza ko Moses azabyumva kandi ko azabyibuka, akagira inama ababyeyi kujya begera abana babo bakabagira inama.

Twibutse ko uyu Turahirwa Moses uvuga ko yanga Perezida Kagame ndetse n’inkotanyi zahagaritse genocide yakorerwaga Abatutsi mu mwaka w’i 1994 ariwe nyir’inzu y’imideli yitwa Moshion, iyi nzu akaba ariyo yigeze guhabwa amahirwe yo kwambika Perezida Paul Kagame, ikintu yakuyemo agatubutse bigatuma bizinesi ye nawe ubwe bamenyekana ku rwego ruhambaye.

Comments are closed.