Gasabo-Rusororo: Hon. Senateri Nyirasafari yasabye kugira ubutwari bwo gutanga amakuru ku hari imibiri y’abishwe muri Jenoside igashyingurwa.

3,325
kwibuka31

Hon. Senateri Nyirasafari Esperance, yasabye abaturage bashobora kuba bafite amakuru y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ubutwari bwo kuyatanga hakerekanwa ahakiri imibiri igashyingurwa mu cyubahiro.

Ibi Hon. Senateri Nyirasafari Esperance yabisabye ku wa 17 Mata 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ku bufatanye na komite ya ibuka muri uwo Murenge mu Kagari ka Gasagara bari bahuriyemo mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ikomeje hirya no hino mu gihugu.

Uwatanze ikiganiro Bwana Rugamba Egide yagarutse ku mateka yo hambere avuge ko Abanyarwanda bahoze basangira bagasabana, nta Muhutu cyangwa Umututsi ko bose bumvaga ari bene kanyarwanda, agaragaza ko Abanyagasagara muri rusange barangwa n’ubumwe bakanirinda ivangura iryo ariryo ryose, ahubwo bakabumbatira ubumwe.

Uwatanze ubuhamya Munyankindi Stanislas, yasobanuye inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nuko yaje kurokoka.

Yavuze ko nyuma y’uko indege yaritwaye Habyarimana Juvenal ubwo yari imaze guhanurwa, abantu batangiye guhungira i Gasagara mu Mudugudu wa Ryabazana baturutse hirya no hino mu dusozi dukikije Gasagara, Mbandazi, Jurwe, Gikomero na Ruhanga kugeza ubu hubatse Urwibutso rwa Jenoside.

Yavuze ko igitero cyagiye kwica i Ruhanga maze abahatuye bahungira aha i Gasagara maze bajya inama ko bajya CND ahari ingabo 600 ngo zibatabare ariko babicira mu nzira.

Munyankindi Stanislas yagize Ati: “Igitero cyambere cyaraje ariko tugerageza kwirwanaho ariko babasubizayo .”

Yakomeje avuga ko bagiye kwihisha mu byobo bacukurwagamo gasegereti maze bakabataba mo ariko bakaza kuvamo ati: “Baradutabye tubura umwuka ku munsi wa Kabiri nshaka uko umwaka watugeraho ntobora itaka rira manuka,baje babonye byatebeye bati bavuyemo! bati nibavamo bazibereho.”

Yavuze ko agahinda Abarokotse aha i Gasagara ari uko banze kwerekwa aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri ngo babashe kuyishyingura mu cyubahiro.

Yagize ati: “Reka mbasabe imbabazi bagerageze batwereke aho abacu bari tubahe icyubahiro.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo Bwana Kabagambire, yongeye gusaba ko hatangwa ubutabera, asaba abari abayobozi aha muri aka gace kwegera ubuyobozi bagatanga amakuru yaho imibiri y’abazize Jenoside iherereye.

Yavuze ko ntabutabera bwabaye aha nubwo Leta yakoze ibishoboka byose ariko bakayinyura muri humye bakicira imanza, bityo ko nta butabera bwatanzwe. Yagize ati: “Aha nta Gacaca yahabaye biciriye imanza bose baba abere.”

Umuyobozi waje ari intumwa y’Akarere ka Gasabo Bwana Ntaganzwa Jean Marie Vianney yagaragaje ko Akarere ka Gasabo gafite inzibutso cumi na rumwe zishyinguyemo abarenga ibihumbi 10030.

Yagarutse ku gace kahitwa cyabatanzi(i Rwanda) ko habereye ubwicanyi bukabije yagarutse ku cyobo cyari i Kabuga ahitwa CND hakuwe imibiri myinshi.

Yasabye urubyiruko kwirinda inyigisho mbi ati: “Urubyiruko mwirinde inyigishombi, cyane izibera kumbuga nkoranyambaga mu dufashe gusubiza no kwigisha amateka yacu.”

Hon. Senateri Nyirasafari Esperance wari umushyitsi mukuru, mu butumwa bwe yabwiye imbaga y’Abaturage ko kwibuka ari inshingano z’abanyarwanda aho bazirikana ko ari igihe cyo gusubiza agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bigafasha imiryango y’abihswe kumva baruhutse mu mitima ku bwo gushyingura ababo mu cyubahiro.

Senateri Nyirasafari yibukije ko mu Kagari ka Gagasara uko imyaka igenda iba uruhererekane bibuka, hazirikanwa imiryango 63 yazimye itaraboneka, asaba gutanga amakuru yafasha kubona aho yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati: “Abacitse ku icumu icyo basaba, ni ukuberekana ahari imibiri. Ni amateka adakwiriye kwibagirana, Iyo twahuriye aha twibuka tuba dusubiza abacu agaciro.”

Yavuze ko Jenoside ari icyaha kidasaza igihe cyose haboneka amakuru mashya ko hari uwakoze Jenoside azabibzwa, ariko kandi asaba Abanyarwanda muri Rusange kubaka umuryango uzira ikibi ati: “Turwanye abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi twubake umuryango muzima.”

Yangeye kugira inama urubyiruko rwitabiriye gahunda yo kwibuka guharanira amahoro ati: “Rubyiruko muharanire amahoro mu miryango tuvukamo nabazadukomokaho.”

(Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com)

Comments are closed.