Ni iki Perezida Neva yibukiraho Papa Francis witabye Imana?

2,152
kwibuka31

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo inkuru y’incamugongo yatashye mu mitima no mu matwi y’abayoboke ba kiliziya gatolika ku isi, inkuru yavugaga ko nyir’ubutungane umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi yitabye Imana.

Ni itangazo ryashyizwe hanze na Kardinali Kevin Ferrell ushinzwe ibiro bya Vaticano aho yagize ati: “ku isaa moya n’iminota 35 [7:35] muri kino gitondo, Musenyeri wa Roma, Francis, yasubiye mu nzu kwa Data. Ubuzima bwe bwose yabuhariye gukorera Imana na Kiliziya ye”.

Ni inkuru isa nk’iyatunguye abatari kuko baherukaga kumubona amasaha make gusa asoma misa ya pasika.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’i Burundi yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, yihanganisha kiliziya gatolika y’i Burundi no ku isi hose kubera kubura umushumba mukuru wayo, yagize ati: “Nihanganishije Abakristo gatolika bo mu Burundi no ku isi yose kubera urupfu rwa Papa Francis, urupfu rw’umushumba wa kiliziya gatolika rurambabaje cyane”

Uyu mugabo wigeze guhura na Papa Francis yakomeje avuga ko icyo azirikana kando azahorana yibukira kuri Papa Francis ari ubwitonzi n’umutima mwiza yagiraga, ati:”Papa Francis yari umuntu mwiza, nagize amahirwe yo kubonana nawe muri 2023, yari umunu mwiza, nzahora nzirikana ubutumwa bwo kwemera yampaye”

Usibye kandi Perezida Evariste w’u Burundi, hari abandi banyacyubahiro bamaze kugaragaza ko bababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, harimo minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abey Ahmed wihanganishije kiliziya gatolika muri rusange, Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo.

Abo ngabo n’abandi benshi bahurira ku kuba Papa Francis yari umuntu wicisha bugufi kandi akarangwa no guharanira amahoro.

Papap Francis yitabe Imana ku myaka ye 88, azibukirwa kuba ari umwe wazanye impinduka nyinshi muri kiliziya gatolika harimo n’izitaravuzweho rumwe na bamwe mu bayoboke ba kiliziya.

Comments are closed.