Minisitiri Dr Bizimana yavuze kuri murumuna we wishwe muri Jenoside

1,347
kwibuka31

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko murumuna we wo kwa sewabo yiciwe i Nyamagabe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’aho nyina yari yatandukanyijwe na se akajyanwa gutuzwa i Bugesera ku gahato.

Yavuze ko byakozwe mu 1963, n’Ababiligi n’ubutegetsi bw’ishyaka rya PARMEHUTU ryari ku butegetsi muri Repubulika ya mbere, aho bafashe Abatutsi batandukanywaga n’imiryango yabo bakajyanwa gutuzwa mu Karere ka Bugesera kandi bagategekwa kutabasura na rimwe.

Yabigarutseho ku ri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, mu Karere ka Nyamagabe ubwo yifatanyaga n’abandi bayobozi, n’abaturage b’ako Karere Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.

Ku rwibutso rwa Murambi, hashyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 basaga ibihumbi 50.

Uyu munsi kandi hanashyinguwe indi mibiri isaga ibihumbi bine yimuwe mu Murenge wa Tare mu Rwibutso rwa Nyamigina.

Minisitiri Dr Bizimana yagize ati: “Muri aba bantu twimura harimo murumuna wanjye wo kwa data wacu, n’umugore we n’abana be babiri […] mu 1963 Ababiligi na PARMEHUTU, bimura Abatutsi mu Cyanika, ku gahato babajyanye i Nyamata.

Datawacu umugore we akomoka ku Muse, ruguru hariya aho bavanywe, yari yagiye iwabo [umugore we], ajyana n’umwana w’uruhinja”.

Dr Bizimana yavuze ko abategetsi ba PARMEHUTU bahise baza kwimura Abatutsi babajyana i Nyamata mu Karere ka Bugesera, icyo gihe, sewabo yatandukanyijwe n’umugore atyo kandi ategekwa kutagaruka kumusura.

Ati: “Babatwaye umugore Concessa adahari n’umwana we Felesiyani, basigara batyo. Umugabo we n’abandi bana bajyanwa Bugesera, ubwo aba umupfakazi.”

Icyo gihe sewabo wa Minisitiri Dr Bizimana kimwe n’abandi Batutsi bari bajyanwe mu Bugesera, Leta yariho mu Rwanda yari yabashyiriyeyo kutagaruka aho bavuka, cyangwa ahandi hose mu Rwanda.

Sewabo ageze i Bugesera ngo yaje gushaka undi mugore hanyuma uwo bari bashakanye mbere we akomeza kwibera iwabo, ari na ho Jenoside yatangiye ari akaza kuhicirwa n’abana n’abuzukuru be.

21 Mata 1994, Loni yagabanyije ingabo zayo zari kurinda Abatutsi bicwaga

Dr Bizimana yanenze Umuryango w’Abibumbye, Loni wagabanyije ingabo tariki ya 21 Mata 1994, aho zari 4 700, ziri mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, hasigara izigera kuri 270.

 Bizimana yavuze ko ibyo Loni yabikoze ibizi, kuko mu minsi yari yabanje mbere y’itariki 21 Mata 1994, Abari muri Guverinoma yiyise iy’Abatabazi bayobowe na Perezida Sindikubwabo Theodore, n’abandi bategetsi bakoze inama zitandukanye muri Perefegitura ya Gikongoro, bategeka Perefere Bucyibaruta kwica Abatutsi aho mu bice bitanu by’Intara y’Amajyepfo hishwe benshi.

Icyo gihe, ngo tariki ya 18 Mata 1994, ahari Abatutsi batari bakishwe  ni bwo bishwe, mu bice birimo i Simbi, na Kibeho, n’ahandi bikaba byarategetswe na Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda n’abandi ba Minisitiri.

 Dr Bizimana ati: “Ni umunsi tugomba kuzirikana nk’udasanzwe, kuko ku ya 21, iyo turebye ahantu hageze kuri hatanu gusa, ukava Kinazi na Ntongwe mu Karere ka Ruhango, mu Mujyi wa Butare, Cyarwa, Tumba, Rango, ku Cyanika na Kaduha, uwo munsi wonyine aho hantu mvuze hiciwe Abatutsi barenga 250 000.”

Icyakora Minisitiri Dr Bizimana yatangaje ko mu bindi bice birimo ibyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, Kibungo, Kigali Ngari, Byumba n’ahandi Jenoside yari yamaze guhagarikwa n’ingabo zari iza RPF Inkotanyi, zitabara abicwaga.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.