Umusore uherutse kuvuga amagambo akomeye kuri perezida asabiwe gufungwa iminsi 30

1,416
kwibuka31

Mu rubanza ruregwamo Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ubushinjacyaha bwasabiye Turahirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ni ingingo akomeje kwisobanuraho mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro muri iki gitondo cyo ku wa 06 Gicurasi 2025.

Mu iburanisha ryatangiye uyu munsi, Turahirwa yatangiye aburana yemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akurikiranyweho.

Yabwiye Urukiko ko yemeye gutanga ku bushake urumogi rutagera ku magarama abiri mu gihe ubushinjacyaha bwo bwavuze ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo kuko mu byaha bumukurikiranyeho harimo n’icyo gucuruza urumogi kigikorwaho iperereza.

Umushinjacyaha yagaragaje ko inyandiko y’abagenzacyaha bakoze iperereza n’iy’ifatira yerekanye ko yafatanywe udupfunyika 13.

Mu ibazwa rya Turahirwa, yemeye ko ibiyobyabwenge yafatanywe yabikuraga mu gihugu cya Kenya bityo akabikoresha abinywa.

Umushinjacyaha yibukije urukiko ko Turahirwa Moses atari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, kuko yaherukaga kugihamywa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko yafungwa by’agatenyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Comments are closed.