Musanze: Ndayambaje Idrissa w’imyaka 23 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 5

1,738
kwibuka31

Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko ukirikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu agasambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 5 y’amavuko.

Bwana Ndayambaje Idrissa uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko, wo mu Karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza, akagali ka Cyabararira, ho mu mudugudu wa Gasanze yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa w’imyaka itatu y’amavuko.

Amakuru avuga ko Idrissa yafatiranye uwo mwana aramusambanya ubwo nyirakuru witwa Mukankuranga Janviere w’imyaka 70 yari amutumye mu ga centre, maze umukecuru abonye umwana atinze aho yamutumye, agira ubwoba atangira gushakisha, nyuma muri uko gushakisha, amusanga mu murima w’itabi umugabo witwa Ndayambaje amuri hejuru, yagize ati:”Nari ntumye umwana kuri santere kungurirayo ibintu, ndategereza ndaheba dukomeje gushakisha tumusanga mu murima duhingamo itabi dusanga rero umusore Ndayambaje amuryamye hejuru”

Uyu mukecuru akomeza avuga ko Ndayambaje akimara kubona abantu barimo na nyirakuru yahise yiruka arabasiga ariko ku bw’amahirwe aza gufatwa.

SP Mwiseneza Jean Bosco uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yahamije ifatwa rya Idrissa ndetse ko ubu afungiye kuri Station ya polisi ya Muhoza, akomeza avuga ko umwana yahise ajyanwa gusumirwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Comments are closed.