Gisagara: Abategura amafunguro y’abanyeshuri biyemeje kurushaho kugira isuku

496
kwibuka31

Abategura amafunguro y’abanyeshuri mu kigo cy’Amashuri cya G.S Dahwe, giherereye mu Murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara, biyemeje kongera imbaraga mu kwimakaza isuku, kugira ngo batange umusanzu mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana b’abanyeshuri.

Babivuze nyuma y’ibiganiro byo kurwanya imirire mibi n’igwingira bitabiriye bari kumwe n’abanyeshuri bagize Club y’Isuku n’Isukura n’imirire myiza muri icyo kigo.

Ni ibiganiro birimo gutangwa n’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO) mu bigo by’amashuri bitandukanye, hagamijwe guha abana n’abategura amafunguro, amakuru ahagije ku mirire mibi n’igwingira kugira ngo bagire uruhare mu guhangana n’icyo kibazo.

Nsengimana Donath umaze umwaka akora mu Gikoni cyo kuri icyo Kigo yavuze ko yasobanukiwe neza uruhare umurimo akora ufite mu mikurire y’abanyeshuri, bityo ko agiye kurushaho gutegurana isuku ibyo ateka.

Ati :“Natwe twasanze dufite uruhare mu kurwanya buriya burwayi bw’imirire mibi kugira ngo abana batabugirira ku ishuri. Ni uguteka ibiryo byujuje intungamubiri, ugateka ibiryo biteguye neza bifite isuku. Ikindi ni ukuba nawe ufite isuku no kuba nta ndwara ufite zandura.”

Mugenzi we, Nyirabazungu Josée, yavuze ko uruhare rwabo rutarangirira mu gutegura amafunguro gusa ahubwo bagomba gufasha abanyeshuri gukora neza isuku y’ibyo bariraho.

Ati: “Nkunda kuba ndi hariya mu murima ngategura imboga, nkazizana nkakaraba nkazoza nkashyira ku biryo tugateka. Tubategurira amazi yo koza ibyo baririyeho kugira ngo bajye mu ishuri bamaze kubyoza.”

Akarere ka Gisagara gaherutse kumvikanisha ko muri byinshi kari gukora mu kurwanya imirire mibi n’igwingira hakenewe ko ibyiciro binyuranye by’abaturage bigira amakuru ahagije kuri icyo kibazo.

Abatekera abana ku mashuri bumvikana nk’icyiro cyihariye ariko kitagiye cyibandwaho mu bukangurambaga bwo mu bihe byashize.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise yavuze ko mu ngamba zikomatanyije zigamije kurwanya igwingira harimo kugeza amakuru ku babyeyi benshi bashoboka.

Ati :“Turakomeza gufatanya ariko cyane cyane dukomeza ubukangurambaga, amakuru agere ku mubare mwinshi w’ababyeyi bamenye uko bita ku bana kugira ngo turinde igwingira.”

Byitezwe ko guhugura abana mu mashuri bituma abana baba abafashamyumvire mu miryango yabo no kugenzura niba ibipimo by’imirire myiza byubahirizwa mu mashuri.

Kuva mu 2024 Umuryango mpuzamahanga wa Gikristu wa World Vision watangije ubukangurambaga bukomatanyije bwo kurandura imire mibi n’igwingira wise Enough Campaign buzarangira mu 2026.

Muri ubwo bukangurambaga niho World Vision itera inkunga kandi igafatanya na Cladho mu gice cyabwo cyibanda mu bigo by’amashuri hagamijwe ko nk’ahantu abana bafatira ifunguro batahagirira ibibazo by’imirire mibi.

Ubushakashatsi buheruka bw’Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda NISR ku buzima n’imibereho y’Abanyarwanda bwerekana ko Akarere ka Gisagara gafite 31.6% cyakora nta mibare yihariye y’abana bagiriye ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ku mashuri.

Source: ijambo ry’umwana

Comments are closed.