Sarpong yasabwe gutanga ibisobanuro ku magambo aherutse kuvuga atuka Prezida w’ikipe

8,195

Ikipe ya Rayon Sport imaze gutangaza ko yandikiye ibaruwa rutahizamu wayo sarpong imusaba ibisobanuro ku magambo aherutse gutangaza ku muyobozi w’ikipe ya Rayon Sports

Nyuma yaho rutahizamu wa Rayon Sports umunya Ghana SARPONG MICHAEL yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda yibasira umuyobozi w’iyo kipe Bwana SADATE MUNYAKAZI amubwira ko nta bwenge afite n’ubushobozi bwo kuyobora ikipe nka Rayon sports. Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport bubinyujije mu ijwi ry’umuvugizi w’iyo kipe Bwana Jean Paul, yatangaje ko SARPONG yakoze ikosa ritakwihanganirwa kuko yibasiye komite yose ya Rayon Sport. Bwana Jean Paul yagize ati:”Twamwandikiye ibaruwa isaba ibisobanuro kuko amakosa yakoze ntiyihanganirwa mu kazi.” Jean Paul yongeye yibutsa uwo mukinnyi ko afite andi mabaruwa agera kuri 2 yandikiwe asabwa ibisobanuro akaba kugeza ubu atarayasubiza, harimo iyo yasabwaga gutanga ibisobanuro ku kuba yaratorotse ikipe akerekeza mu gihugu cya Norvege nyuma yo kuva mu gihugu cy’Ubushinwa.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko uyu mukinnyi atakabaye avuga ariya magambo nyamara bwaragerageje kumufasha kuri buri kimwe ubwo yagarukaga mu Rwanda mu mpera za Gashyantare.

Ati “Yagiye muri Norvège kumvikana n’indi kipe nyuma turabimenya. Agiye kuza yadusabye ko tumuguriza itike, tumuguriza ibihumbi 600 Frw. Yahembwe nk’abandi muri Mutarama nubwo yari yaragiye mu Bushinwa. Ukwezi kwa Gashyantare ntabwo yadukoreye kuko yari yaratorotse ikipe. Nta mwenda tumurimo ahubwo ni we uwudufitiye.” Jean Paul yakomeje avuga ko ubwo Sarpong yerekezaga muri Norvege nta ruhushya ko kandi atagarutse kubera urukundo akunze ikipe ahubwo ari uko bari bamaze kumubwira ko bagiye kwandikira FIFA maze agaruka kubera ubwoba.

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino wa 2018/2019, aho yafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona atsinze ibitego 17, uyu mwaka akaba yari maze gutsindira rayon Sports ibitego icyenda kugeza ku munsi wa 24 wa shampiyona

Comments are closed.