U Rwanda rwahaye inkunga ingana na 1M$ Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika.

7,750
Kwibuka30

Guverinoma y’u Rwanda yageneye umuryango w’ubumwe bwa Afrika inkunga ingana na miliyari y’Amanyarwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yageneye inkunga ingana na miliyari y’amafranga y’u Rwanda. Ibi byavuzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yaguye y’abakuru ba bimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Africa Yunze ubumwe yari iyobowe n’Umuyobozi wa AU, Cyril Ramaphosa uyobora igihugu cya Africa y’Epfo.

Muri iri jambo yavugiye muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, Perezida Kagame yatangiye avuga ko u Rwanda rwitanze mu bikorwa bibiri bikomeye bya AU birimo ikigega cyashyiriweho kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ikigega cyashyiriweho guhangana no gukumira indwara z’ibyorezo (CDC/Centres for Disease Control and Prevention).

Perezida Paul Kagame yavuze ko muri buri gikorwa u Rwanda ruzatangamo ibihumbi 500 USD bivuze byombi ari Miliyoni 1 USD (ajya kugera hafi muri Miliyari 1FRW).

Kwibuka30

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wanagarutse ku ijambo Africa iherutse guhabwa mu nama y’Ibihugu 20 bifite ubukungu bukomeye ku Isi bizwi nka G20, yavuze ko ubushake bw’ibi bihugu ndetse n’ubw’Ibihugu bya Africa bukomeje gutanga umusaruro.

Ati « Dukwiye gukomeza kurushaho gushyira hamwe birushijeho no mu bihe biri imbere. »

Yavuze ko ibihugu bya Africa bikwiye gukomeza gukorana n’abikorera mu kuvana abaturage babyo muri ibi bihe bigoye barimo ndetse no kubafasha kuzahangana n’ingaruka zizasigwa n’iki cyorezo.

Byari biteganyijwe ko isoko rusange rya Africa rizatangira muri Nyakanga uyu mwaka wa 2020. Perezida Kagame yavuze ko iki cyorezo kitagomba gutuma uyu mugabane utakaza aya mahirwe yahoze ari mu bintu by’ibanze utezeho impinduka zifuzwa.

Yavuze ko mu bihe nk’ibi Isi itari guhahirana nk’uko bisanzwe, yavuze ko bikwiye kubera amahirwe umugabane wa Africa ukarushaho kwitunganyiriza ibicuruzwa abaturage bawo bacyenera no guhahirana hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane.

Iyi nama yabaye hifashishwe ikoranabuhanga ry’iya Kure yitabiriwe kandi n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barimo uwa DRC, uwa Ethiopia, uwa Kenya, uwa Mali, uwa Senegal n’uwa Zimbabwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.