USA: Abanyapolitiki benshi ku isi harimo n’abayoboye Amerika, bifurije Biden kurwara ubukira


Ibiro bya Biden byatangaje amakuru y’uburwayi bwe mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi 2025, bisobanura ko we n’umuganga we bari kwiga ku buryo yavurwa nubwo bisaba gushishoza cyane bitewe n’urwego iriho.
Trump yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social ko we n’umugore we, Melania Trump, bababajwe n’uburwayi bwa Biden, kandi ko bamwifuriza gukira neza, agakira byihuse.
Yagize ati “Melania nanjye tubabajwe no kumva ibyavuye mu bizamini bya Joe Biden. Twifurije Jill n’umuryango we ibyiza kandi twifurije Joe gukira byihuse kandi neza.”
Inshuti za Biden zo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates zikomeje gutanga ubutumwa buhumuriza umuryango we, bunagaragaza ko hari icyizere ko uwabaye Perezida wa Amerika azakira.
Barack Obama wayoboye Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017, yatangaje ko Biden ari we muntu yashyize imbaraga nyinshi mu gushaka umuti wa kanseri z’ubwoko bwose, agaragaza ko afite icyizere ko ibi bihe abicamo neza.
Ati “Michelle nanjye turi gutekereza ku muryango wa Biden wose. Nta wakoze byinshi mu gushaka umuti wa Kanseri z’ubwoko bwinshi kurusha Joe, kandi nizeye ko iki kibazo azahangana nacyo n’ishyaka ryinshi ndetse n’ubuntu. Turi kumusengera kugira ngo akire vuba kandi neza.”
Kamala Harris wabaye Visi Perezida wa Amerika yatangaje ko mu buzima bwa Biden n’igihe yari Perezida, yaranzwe n’imbaraga, guhatana ndetse n’icyizere, agaragaza ko ibyo bizamufasha guhangana n’iki kibazo.
Yagize ati “Joe ni indwanyi kandi ndabizi ko azahangana n’iki kibazo mu mbaraga, uguhatana ndetse n’icyizere byaranzwe ubuzima n’ubuyobozi bwe. Twizeye ko azakira neza kandi vuba.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka ry’Aba-Républicains, Mike Johnson, yatangaje ko umuryango we wifatanyije n’abandi benshi bari gusengera Biden kugira ngo akire.
Johnson yagize ati “Rwose iyi ni inkuru ibabaje kandi umuryango wa Johnson uzifatanya n’abandi batabarika bari gusengera uwahoze ari Perezida nyuma y’aho asanzwemo uburwayi.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko we n’umugore we, Jeanette Rubio, bahuriye mu isengesho ryo gusabira Biden uri mu bihe bikomeye.
Ati “Njyewe na Jeanette twahuriye mu isengesho ryo gusabira umuryango wa Biden muri ibi bihe bikomeye.”
Biden yatangaje ko Kanseri ishobora gufata uwo ari we wese, amenyesha abamwifurije gukira ko we n’umugore we bakomeye byisumbuyeho muri ibi bihe. Ati “Mwakoze kuduhagurutsa n’urukundo ndetse no kudushyigikira.”
Iyi Kanseri yabonetse nyuma y’aho abaganga basesenguye akabyimba kabonetse muri Prostate ya Biden mu ntangiriro z’icyumweru gishize.
Si ubwa mbere ariko Biden asanzwemo Kanseri kuko muri Gicurasi 2023 na bwo yagaragaye mu kabyimba kakuwe mu ruhu rwe. Byagaragaye ko nta miti akeneye nyuma y’aho gakuwemo.
Comments are closed.