Ba Meya bo mu Burengerazuba basabwe guhangana n’ubukene bwugarije intara yabo

1,899
kwibuka31

Mu gihe 37.4% by’abatuye Intara y’Iburengerazuba bugarijwe n’ubukene, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR gisanga hakenewe kwongera imbaraga mu guhanga imirimo mishya mu rubyiruko, guteza imbere urwego rw’ubuhinzi no guhangana n’ikibazo cy’urubyiruko ruta ishuri.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo EICV7 bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR bwerekana ko mu myaka irindwi ishize, nubwo Intara y’Iburengeranzuba yagabanyije ibipimo by’ubukene bukava kuri 51,7% bugera kuri 37.4%, Uturere twayo twakomeje kuza ku isonga mu twugarikwe n’ubukene.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku byavuye muri ubu bushakashatsi, hagaragajwe ko uretse Akarere ka Nyabihu gafite ibipimo by’ubukene biri hasi kuri 20.2%, utundi Turere ibipimo ntibyifashe neza.

Nk’ubu i Rusizi ubukene buri kuri  44,2%, Nyamasheke 42,8%, Rutsiro 40%, Rubavu 38,8%, Karongi 38.2%, na Ngororero iri kuri 30,4%.

Ibarurishamibare rigaragaza ko kuba Uturere two mu Burengerezuba dufite hejuru ya 30% by’abaturage bakennye ari ikibazo gikomeye gikwiye ingamba. 

Abayobozi bitabiriye iyi nama, bamwe muri bo nyuma yo gusobanukirwa n’ishusho y’ubukene mu Turere bayoboye, bavuze ko babonye aho gushyira imbaraga.

Indi mibare y’ibarurishamibare iteye impungenge mu ntara y’Iburengerazuba ni igaragaza ko 29.6% by’urubyiruko nta kazi rufite, ndetse 37% byarwo batarangije nibura amashuri abanza. 

Hari kandi ubucucike bw’abaturage buri hejuru, aho nk’Akarere ka Rubavu gatuwe n’abagera ku 1614 kuri Km2 imwe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yemera ko imibare itabeshya akavuga ko bagiye gufata ingamba zose zishoboka zahangana n’ubukene muri iyi ntara.

Nubwo ubukene bwugarije Intara y’Iburengerezuba ariko ibarurishamibare rigaragaza ko yateye intambwe ishimsihije mu kwegereza abaturage ibikorwaremezo, amashanyarazi abayafite bageze ku ijanisha rya 71.3%  naho ababona amazi meza bagera kuri 84%.

Comments are closed.