M23 yatanze umucyo ku mibare y’abapfiriye mu mirwano yo gufata umujyi wa Goma


Umutwe wa AFC/M23 wasohoye raporo ushaka kuvuguruza bimwe mu birego warezwe mu mezi ashize birimo imfu z’abantu benshi mu mujyi wa Goma, n’ubwicanyi ku bana mu mujyi wa Bukavu mu gihe cy’ifatwa ry’iyi mijyi y’intara ya Kivu ya Ruguru ya DR Congo.
Uruhande rwa leta ya Kinshasa rwavuze ko mu mirwano yagejeje M23 ku ifatwa rya Goma mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama (1) hapfuye abantu bagera ku 3,000 biganjemo abasivile.
Mu kwerekana raporo yabo kuri uyu wa gatanu, Délion Kimbulungu umunyamabanga wa AFC/M23 yavuze ko nyuma y’ubushakashatsi bakoze basanze muri iyo mirwano ya Goma harapfuye abantu 874 “bose bagizwe na Wazalendo, FARDC na M23”, nk’uko abivuga.
Mu gusubiza ibibazo by’abanyamakuru, Bertrand Bisimwa wungirije umukuru wa AFC/M23 we yavuze ko abo bapfuye muri iyi mirwano y’i Goma “90% ari abarwanyi” bo ku mpande zombi zarwanaga.
Kimbulungu asoma ibikubiye muri iyo raporo yabo, yavuze ko itanga “ibisobanuro birambuye n’amakuru y’ukuri” ku bindi birego yita “ibihimbano” byarezwe umutwe wa AFC/M23.
Ibyo birimo; inkongi y’umuriro yishe imfungwa muri gereza ya Munzenze, gushyira abantu n’abana muri uyu mutwe ku ngufu, gufunga ku ngufu inkambi z’impunzi zari i Goma no mu nkengero zayo, ubwicanyi ku bana mu mujyi wa Bukavu, ubusahuzi, n’ibindi.
Bimwe muri ibi birego byagiye bigarukwaho muri raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch na Amnesty International.
Délion Kimbulungu yavuze ko byinshi muri ibi birego byahimbwaga na leta “igamije guha isura mbi” AFC/M23.
Mu gitondo cyo ku wa 27 Mutarama(1) ubwo M23 yari yasatiriye umujyi wa Goma, kuri gereza y’uyu mujyi izwi nka Munzenze havuzwe gutoroka kw’abanyururu benshi, inkongi ikomeye y’umuriro, ndetse n’imfu za bamwe mu mfungwa nyinshi – ahafungirwaga abagore, no gufata ku ngufu bamwe muri bo.
BBC yamenye ko imfungwa 4,000 z’abagabo zatorotse, n’abagore bacyeya. Umwe mu bakozi ba ONU yabwiye BBC ko mu nkongi y’umuriro yabaye ku gice gifungirwamo abagore hapfuye 132 n’abana 25, bahiye kugeza bapfuye.
Uruhande rwa leta rwavuze ko umutwe wa M23 wagize uruhare mu byo rwise “amahano kuri gereza ya Munzenze”.
Muri raporo yabo y’uyu munsi, Kimbulungu yavuze ko ibyabaye kuri gereza Munzenze byabaye mu gitondo mu gihe M23 yahageze nimugoroba.
Yavuze ko mu iperereza ryabo basanze gutoroka gereza “byaratangiye iminsi micye mbere y’uko M23 ihagera”
Yagize ati: “Muri iyo minsi abacunga gereza bari barashyizeho ikiguzi cy’amafaranga ku mfungwa ishaka kurekurwa…
“[Kuri uwo munsi] Abafungwa b’abakene batari bafite ubushobozi ni bo bateye inkongi y’umuriro kugira ngo na bo babashe gutoroka.”
Yongeraho ati: “Umuriro wakwiriye mu gihe abacunga gereza bamwe bari bahunze bagasiga ibyumba rusange bimwe babifunze, nko mu gice cy’abagore, byatumye bamwe bapfana n’abana babo”
M23 ivuga ko itabashije kumenya umubare nyawo w’abapfiriye muri gereza ya Munzenze.


Iyi raporo ya AFC/M23 ihakana ibirego byo gucyura ku ngufu impunzi ibihumbi zari mu nkambi zitandukanye mu nkengero z’umujyi wa Goma, bavuze ko izo mpunzi “zatashye ku bushake bwazo”.
Imiryango mpuzamahanga ifasha itandukanye yatangaje ko izo nkambi zafunzwe na M23 ku ngufu abari bazirimo bakirukanwa bagakwira imishwaro, abandi bikaba ngombwa ko basubira aho bahunze.
Kimbulungu yavuze ko izo nkambi zimwe zari zirimo ibirindiro by’ingabo za leta n’imitwe ikorana na zo, kandi zakorerwagamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi buteguye, ubucuruzi butemewe, uburaya n’ibindi, ashinja miryango ifasha “kungukira” mu kuba izo mpunzi zari ziri aho.
Kimbulungu yagize ati: “Impunzi ubwazo ni zo zahisemo gusubira iwabo ku bushake. Nyuma yo gutaha kwazo abari bitwaje intwaro bari mu nkambi barabuze.”
Raporo ya M23 isohotse nyuma y’uko ku wa mbere ikigo Amnesty International gisohoye raporo ivuga ko uyu mutwe “wishe, wakoze iyicarubozo, wafunze abantu binyuranyije n’amategeko, kandi wanyuruje abafunze” mu bigo ufungiramo i Goma n’i Bukavu.
Mu itangazo, M23 yavuze ko iyo raporo ya Amnesty igamije “gusebya” uduce bafashe turimo “amahoro n’umutekano”, inenga ko ari raporo zikorerwa kure n’abantu batageze aho ibyo bavuga bibera.
Comments are closed.