Nyamasheke: Ababyeyi baratabariza abana babo birukanwe bazira ko bariye amandazi

312
kwibuka31

Hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Shangi barerera mu ishuri rya ‘Ecole secondaire de Gafunzo’ (E.S.GA), batabariza abana babo bavuga ko birukanwe bazira ko baririye amandazi mu kigo.

I Nyamasheke bahawe igihano cyo gutaha badakoze ibizamini bisoza umwaka kubera ko bariye amandazi.

Amakuru avuga ko abo banyeshuri birukanwe ku wa Kabiri, ababyeyi babo basabwa kuza ku ishuri ku wa Kane Taliki 12 Kamena 2025, kugira ngo bumve amakosa y’abana babo bahageze basabwa kubatahana kuko birukanwe.

Bamwe muri abo babyeyi bwiye itangazamakuru ko bahamagawe n’ubuyobozi bw’iryo shuri ngo bajye gukemura ikibazo cy’abana babo, gusa bahageze ngo babwiwe ko abana babo bafatiwe ibihano birimo ‘weekend’.

Umwe muri bo yagize ati: “Ku ishuri bantumyeho ndaza ngeze mu kigo barambwira ngo umwana wawe yaririye amandazi mu kigo, ngo mujyane yahawe weekend, kandi bari gukora ibizamini, umwana wanjye ntabwo ashinjwa gutoroka ikigo ahubwo ashinjwa kurira amandazi mu kigo. Ese ko ikigo gifunze, ni nde wazanye ayo mandazi mu kigo?”

Abo babyeyi bavuga ko bafite ikibazo cy’uko abana babo bashobora kuzasibizwa kuko babujijwe gukora ibizamini by’igihembwe cya gatatu bisoza umwaka w’amashuri 2024-2025, bityo bakaba basaba ko abana babo bakwemererwa gukora ibizamini kugira ngo batazasibira.

Bakomeza bagira bati: “Ubuyobozi nibureke dufatanye duhane abana, dore bari mu bizamini wenda nibabona batabakeneye twabajyana ahandi ariko nibura barabonye amanota azabemerera kwimukira mu wundi mwaka, birababaje ko twarara inaha ntagisubizo duhawe ubuse turabajyana he?.”

Umuyobozi w’ishuri rya E.S.GA, Akimana Ernest, aganira na Umurunga.com dukesha iyinkuru yavuze ko abo birukanwe batazize kurya amandazi.

Yagize: “Kurya mandazi se ni icyaha? Iyo umunyeshuri yirukanwe haba hari ikindi cyabaye.”

Diregiteri Akimana akomeza avuga iyo hari ikibazo kijyanye n’imyitwarire mibi cyavutse, ubuyobozi bw’ishuri bugikemura bufatanyije n’ababyeyi.

Diregiteri Akimana avuga ko amakuru ku binjyanye n’imyitwarire y’abo banyeshuri yabazwa ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Shangi kuko ishuri ari irya Leta.

Umunyamakuru wa Umurunga.com mu butumwa yandikiye Umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Shangi, Nyirishema Pierre Clever, amubaza ibijyanye n’iki kibazo, yamusubije agira ati: “Ayo makuru sinayamenye, nibwo mbyumvise, ngiye kubikurikirana.”

Hari andi makuru avuga ko hari ababyeyi basabye ubufasha uriya mukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Shangi, ariko ntiyagira icyo abafasha, barinda batahana abana babo badokoze ibizamini.

Ivomo: umurunga.com

Comments are closed.