Rwanda: Leta igiye kwikiza abarimu bigisha batazi icyongereza

5,579
kwibuka31

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gutegura gahunda yo gusuzuma abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye niba bazi Icyongereza bigishamo, uwo bigaragaye ko atazi urwo rurimi agakurwa mu kazi.

Yabikomojeho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, ubwo yahaga ikiganiro abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku byagezweho mu rwego rw’Imibereho y’Abanyarwanda.

Depite Balinda Rutebuka yagaragaje impungenge ku ireme ry’uburezi, ahanini rishingira ku bumenyi buke bw’abarimu ku rurimi rw’Icyongereza.

Ati: “Abarimu bagisha mu rurimi rw’Icyongereza nk’ururimi bigishamo, umubare wabo uracyari hasi cyane.”

Yavuze ko kuba abo barimu batazi Icyongereza bigira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi, kuko nta muntu wabasha kwigisha mu rurimi batazi.

Ati: “Twagira ngo tumenye ingamba zihari kuko gahunda yo kwigisha icyongereza imaze imyaka myinshi bitangiye.”

Mu rwego rwo kugikemura, Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwamaze gutangiza gahunda yo kuzana abarimu b’inzobere bo muri Zimbabwe, bigisha mu mashuri y’inderabarez (TTCs), mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi bw’icyongereza ku barimu b’ejo hazaza.

Yagize ati: “Twazanye abarimu bo mu gihugu cya Zimbabwe, tubaha n’ibikoresho bikeneshwa mu mashuri, ariya mashuri [nderabarezi] twayahaye umwihariko, abarimu bayigamo bazasohoka muri uyu mwaka w’amashuri.”

Yavuze ko abo barimu nibamara gusohoka baza bamaze kugira ubushobozi bwo kwigisha neza icyongereza mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko badahagije, kuko ubu u Rwanda rufite amashuri 13 y’inderabarezi.

Yavuze ko, uretse aba barimo barimo gukarishya ubumenyi mu cyongereza hari na gahunda ngari iri gutegurwa izafasha abarimu bari mu kazi gukarishya ubumenyi mu cyongereza mu gihe cy’imyaka ibiri.

Yagize ati: “Hari gahunda dufite mu myaka ibiri, izafasha abarimu bari mu kazi ubu bakiga Icyongereza, hanyuma bagakora ikizamini ugitsinze akaguma mu bwarimu, utagitsinze agasezererwa, kuko atazaba ashoboye ururimi rwigishwamo.

Guveirinoma y’u Rwanda ivuga ko iyo gahunda ikirimo kunozwa aho biteganyijwe ko hazashyirwaho ibigo byabugenewe byigisha abarimu mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu gihe izaba yamaze gushyirwa mu bikorwa abarimu bazaba barangije guhugurwa muri ayo masomo yihariye ku Cyongereza bazahabwe ibizamini bisuzuma niba barakimenye neza.

Comments are closed.