Perezida Kagame yavuze ku hazaza ha Guma mu rugo, gutera inkunga ibigo byahombye n’abayobozi bahohotera abaturage kubera COVID-19 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

8,680

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2020,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame yavuze ko u Rwanda muri iki cyumweru hazaba inama yiga ku ngamba za Guma mu rugo aho yemeje ko hashobora kuzagira bimwe mu bikorwa bifungurwa ndetse yemeje ko bimwe mu bigo byagizweho ingaruka na Covid-19 bizahabwa inkunga.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze ko icyorezo cya Covid-19 atari cyo kibazo cya mbere abanyarwanda bahuye nacyo kandi bagatsinda gusa yemeje ko hari zimwe muri gahunda zari ziteganyijwe zizahinduka kubera ingaruka zatejwe nacyo.

Yagize ati Iki Cyorezo ntabwo aricyo kibazo cyonyine cyangwa cya mbere abanyarwanda bahuye nacyo.Abanyarwanda twahuye n’ibibazo byinshi bitandukanye.Iteka abarwanda barafatanya bagakora uko bashoboye,bagakoresha imbaraga zabo uko bibashobokeye tugatera imbere.

Iki cyorezo nicyo guhangana nacyo mu mwanya wacyo kuko n’ikintu gikomeye gihungabanya ubuzima bw’igihugu,n’abanyarwanda n’ubukungu byose birimo.Ni n’ikitwibutsa ko ariko bigomba kugenda iyo twahuye n’ibibazo cyangwa n’icyorezo ubwacyo,twishakamo ibyo dufite byose niyo byaba ngombwa ko dukomeza tugashakisha n’ahandi ibyo tudafite.Duhera ku byo dushoboye.Iryo niryo somo twize ni nayo mpamvu ubona bitaduhungabanya cyane,tutabisohokamo nk’abandi ahubwo twe biradukundira.”

Perezida Kagame yavuze ko iki cyorezo gifite byinshi kizahindura mu ngamba z’icyerekezo u Rwanda rwari rwihaye cyangwa rwateguye zirimo imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.Yemeje ko hazahinduka byinshi ariko Atari byose.Ibintu bimwe byahawe imyumvire yindi ngo nibyo bizashingirwaho mu mpinduka .

Perezida Kagame yavuze ko hazahinduka byinshi yaba mu mitekerereze,mu mibare,mu gushaka kwihutisha ibintu ndetse yemeje ko iki cyorezo gikwiriye gukangura abantu bagakora ibyo bakoraga ariko mu buryo bwihuse.

Ku bijyanye n’ahazaza ha Guma mu rugo nyakubahwa perezida wa Repubulika yagize ati Vuba aha turaza kongera dusuzume tureba ngo “duhereye ku bushakashatsi buriho,amakuru dufite,uko icyorezo kimereye nabi abantu ari mu giturage,ari mu migi,twarekura iki kugira ngo ubuzima butangire bwongere buse n’ubugana uko busanzwe,ibyo twaba turetseho n’ibihe bishobora gutera ikibazo?.Ibyo nabyo bifite indi nama muri iki cyumweru ya Guverinoma izabisuzuma duhereye kuri iyo mibare n’ubushakashatsi, duhitemo ibifungurwa n’ibikomeza,n’uburyo bifungurwa, mu buryo bw’intambwe twagenda dutera turekura buhoro.Byose turagumya tubireba mu buryo tutasubira inyuma ngo icyorezo kidutere ibibazo byinshi.”

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yavuze ko nubwo iki cyorezo cyahungabanyije abanyarwanda mu bukungu n’imigenderanire yabo,hari byinshi bizigirwa mu nama ya Guverinoma iteganyijwe muri iki cyumweru ku bikorwa bishobora kuzemererwa gufungura.”

Ku byerekeye gutera inkunga inganda n’ ibigo bitandukanye byahungabanyijwe na Covid-19 perezida Kagame yagize ati “Inganda n’ubundi buzima bw’igihugu icyorezo cyabigizeho ingaruka zitoroshye.Kugira ngo dusubize inganda uko zari zisanzwe zikora biraterwa n’aho tugeze mu buryo bwo guhangana n’iki cyorezo.

Ibyerekeye ko zahungabanye byo birumvikana kuko n’imiryango y’abantu yarahungabanye.Niyo mpamvu tugenda dushakisha uburyo hari ibyagenda birekurwa ngo bikorwe bijyanye n’aho tugeze turwanya icyorezo n’ibihe?.Ejo bundi nabwiraga abantu ko tuzagira inama ireba ikusanyamakuru rijyanye n’imibare hirya no hino uko icyorezo kimeze ,abanduza,abashakwaga barabonetse n’ibindi.Birashoboka ko tuzatera indi ntambwe hakagira bimwe bitangira kwemererwa gukora wenda nk’izo nganda zikemererwa gukora wenda ku mubare muto bigakomeza ariko hakurikizwa amabwiriza y’ukuntu abantu bakwirinda bakarinda n’abandi bitewe n’ibyo Bambara n’umwanya bahana hagati yabo igihe bari ku kazi.Ibyo byose nibiramuka byagiye hanze turizera ko abantu bagomba kubikurikiza kugira ngo buhoro buhoro ubuzima bugende busubira mu buryo.”

Perezida Kagame kandi yaburiye abayobozi bahohotera abaturage babaziza kwica amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ko abazajya bamenyekana bazajya bahanwa.

Yagize ati “Abantu n’abantu bakora amakosa.Hari abo amategeko akoraho cyangwa abashaka kuyakurikiza bose bakora amakosa kenshi.Iyo byamenyekanye,iyo umuyobozi yagiriye nabi abaturage binitwa ngo yashakaga ko bakurikiza amategeko yaba abikora nawe akica amategeko,iyo bimenyekanye nabyo bishyirwa ku murongo nabyo uwabigize akabibazwa.Hagomba kuba hari ahantu abayobozi batuzuza inshingano uko bikwiriye nuko bijyanye n’ibwirizwa.Icyangombwa nuko uwabimenye wese abishyira hanze abantu bakagerageza gusubiza ibintu mu buryo nta kundi.”

Abajijwe ku makuru acaracara hirya no hino ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri RDC, Perezida Kagame yavuze ko nawe atangazwa n’ayo makuru y’ibihuha akwirakwiza cyane n’miryango mpuzamahanga, na bamwe babivuga mu nyungu zabo, avuga ko nta musirikare w’u Rwanda uri muri Congo.

Ku byerekeye umuti uvura Coronavirus bivugwa ko igihugu cya Madagascar cyavumbuye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutagendera ku ndagu, ubupfumu cyangwa ibindi bintu abantu bivugira ahubwo rureba ibyo siyansi ivuga n’ibyo itanga Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima[OMS/WHO] rivuga kuri iyi ngingo.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo gukora imiti cyangwa urukingo rwa #COVIDー19 atabizi mu Rwanda ko kimwe n’isi yose buri wese ategereje ikizava mu bushakashatsi bw’inzobere cyane ko ngo hari ibikiri amayobera kuri COVID-19.

Perezida Kagame yavuze ko ubu igihugu kiri kurwana intambara 2 irimo iyo kuzamura ubukungu n’iyo kuzamura imibereho y’abaturage bityo ruzakubita hirya no hino kugira ngo rurebe ko buri gice cyakongera gusubira mu buryo.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutazazamura ibigo bimwe ngo ibindi birenzwe ingohe ahubwo hazashakwa uburyo bwatuma buri gice cyose kizamuka abanyarwanda bagasubira aheza bahoze.

Perezida Kagame yashimangiye ko ubufatanye bw’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ari ingirakamaro by’umwihariko muri iki gihe isi yugarijwe na COVID-19.Yavuze ko abayobozi ba EAC bazicara bakarebera hamwe aho bagize intege nke mu kurandura ikibatandukanya.

inkuru y’umuryango.

Comments are closed.