Nyuma yo kwirukanwa muri RBA, Lorenzo yabonye indi Radio agiye gukorera

312
kwibuka31

Umunyamakuru Musangamfura Christian Lorenzo wari uri mu gihano cy’akazi muri RBA yatangajwe nk’umunyamakuru mushya wa SK FM aho aagiye gukomereza akazi ke.

Nyuma y’aho uno musore wo mu Kinigi (Nk’uko akunze kubyivugira), Musangamfura Christian Lorenzo ahawe igihano cy’akazi muri RBA aho yari asanzwe akorera, kuri ubu biravugwa ko yamaze kwerekeza Kuba Des amis ku Kicukiro ahakorera radio SK FM ya Bwana Karenzi Sam.

Uyu musore wakunzwe n’abatari bake kubera ijwi rye, n’ubusesenguzi biravugwa ko impamvu yari yarahagaritswe muri RBA ari uko ku italiki ya 26 Kamena 2025 yarwanye na Rugaju Reagan mugenzi we bakoranaga mu kiganiro cya Siporo ubwo bari muri gahunda ya RBA Hafi yawe.

Uyu musore rero werekeje muri KS FM yimuye ibyicaro mbere y’uko ameze abiri y’igihano yari yahawe arangira, gusa bikavugwa ko yari afite amakuru ko n’ubundi yari guhita yirukanwa bya burundu.

Aya makuru yo kwimura ibyicaro yemejwe na SK FM ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabyo, yagize iti:”Urakaza Lorenzo, Musangamfura Christian Lorenzo yinjiye mu muryango wa SK FM93.9. Ni umwe mu banyamakuru beza mu Rwanda. Dufatanye kumuha ikaze. Kaze Neza @ogalorenzo

Nyuma y’ubu butumwa, uyu usore nawe yahise anyarukira ku mbuga ze nawe ati:””Aho nshaka kwibera. Umpisemo, muhitamo nezerewe bitavugwa.”

SK FM yari imaze igihe icungira hafi Lorenzo dore ko yamwifuje no muri Mutarama, uyu musore agasezera, ariko RBA ikitambika bikaba ngombwa ko akomeza gukora kuri Radio Rwanda na Magic FM yajyaga yumvikanaho.

Kuri iyi radiyo nshya, Lorenzo agiye kuhasanga abarimo nyirayo Sam Karenzi bakoranye igihe gito kuri Fine FM.

Comments are closed.