Umuhanzi Bushoke yambitse impeta Juliet Zawedde wavugwaga mu rukundo na Chameleone


Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Tanzania yambitse impeta umukirekazi Juliet Zawedde umaze iminsi abica bigacika ku mbuga nkoranyambaga kubera umubano we n’umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda Joeseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone.
Ni ibyatangajwe na kimwe mu bitangazamakuru bya Uganda kitwa BigEye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2025, nyuma gato y’uko Zawedde, aherutse kugaragara asomana ku munwa na Jose Chameleone mu gitaramo cyiswe Shades of Kampala cyabaye tariki 23 Nyakanga 2025.
Nyuma yo gushimangira ko yambitswe impeta, Julliet Zawedde yashimiye Bushoke wamwambitse impeta yabihuje n’umunsi w’isabukuru ye.
Zawedde yanditse agira ati: “Ku rukundo rwanjye rw’ubuzima bwanjye, isabukuru nziza, kubaho kwawe byuzuza umutuzo mu mutima wanjye bigatuma mbaho ubuzima bufite intego.”
Nyuma Jose Chameleone yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto ye ari mu ndege agaragariza abamukurikira ko agiye mu rugendo icyakora azagaruka vuba.
Ati: “Ndagaruka vuba.”
Icyakora Julliet Zawedde yongeye gusangiza abakunzi be amashusho ya kera ari kumwe na Jose Chameleone avuga ko ubushuti bwabo bwahwana n’inshuro miliyoni z’umunezero zihurijwe hamwe.
Juliet Zawedde uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze muri Uganda muri Nyakanga ubwo yari aje kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, byabaye tariki 19 Nyakanga 2025.
Bushoke azwi mu ndirimbo zirimo Usiende mbali yafatanyije na Julliana Kanyomozi, Nalia kwa furaha, Mama Rhoda yaririmbanye na Jose Chameleone n’izindi.
Comments are closed.