Perezida Kagame yashimiye Masai na Kawhi ku guhitamo u Rwanda nk’igicumbi gikuza impano z’abato

Perezida Paul Kagame yashimiye Masai Ujiri washinze umuryango Giants Of Africa n’umukinnyi w’ikirangirire muri NBA, Kawhi Leonard ku guhitamo u Rwanda nk’igicumbi gikuza impano z’abato.
Ibi, Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku cyumweru, tariki 4 Kanama 2025, ubwo yasuraga urubyiruko rusaga 50 rukina Basketball mu mwiherero w’umunsi umwe kuri Club Rafiki i Nyamirambo.
Uyu mwihorero ni igikorwa cyari kigamije guteza imbere impano z’abato binyuze mu mukino wa basketball, ukaba witabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu gihugu hose, aho bahawe amahugurwa n’inyigisho zirimo imyitozo ngororamubiri, ikinyabupfura, kuyobora, no kwihangira imirimo.
Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri na Kawhi Leonard, ashimangira ko gushyigikira abato mu mpano zabo bitarangirira ku iterambere ryabo gusa ahubwo n’iry’Igihugu muri rusange.
Yagize ati “Kwifatanya n’urubyiruko ari nako murufasha guteza imbere impano bifitemo, ni ibintu byiza haba kuri bo ndetse no kuri twe kuko kubaha ubushobozi bituma bakora ibyo bakunda mu buzima bwabo.”
Aha Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa Masai na Kawhi ko bo n’itsinda bafatanya ngo ibi ikorwa byose bigerweho, ko mu Rwanda ari iwabo.
Ati “Ndashaka kubabwira ko mu Rwanda ari iwanyu mu rugo, ibindi gusa byaba ikibazo cy’amahitamo yanyu yo kuba hano ariko muhorana ikaze kandi turabashimira turizera ko kandi ibikorwa nk’ibi bizakomeza.”
Iserukiramuco rya Giants of Africa ririmo kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri aho ryatangiye ku wa 26 Nyakanga 2025.
Umuryango wa Giants of Africa uritegura, usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball.
Kawhi Leonard akinira ikipe ya Los Angeles Clippers akaba yaranegukanye irushanwa rya NBA inshuro 2, mu 2014 ari kumwe na San Antonio Spurs ndetse no mu 2019 na Toronto Raptors.

Comments are closed.