Gisagara: Gitifu wari warigaruriye urukundo n’imitima y’abaturage yitabye Imana

404
kwibuka31

Bwana Nsanzimana Theogene wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi yitabye Imana, bishengura imitima y’abatari bake harimo n’abo yayoboye ndete n’abakozi bakoranaga.

Amakuru y’urupfu rwa Bwana Nsanzimana Theogene yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, amakuru akavuga ko uyu mugabo yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Faisal mu mujyi wa Kigali.

Amakuru twahawe na bamwe mu bagize umuryango we, avuga ko uyu mugabo yaba yazize stroke, uyu yagize ati:”Yari amaze iminsi itatu arwariye mu bitaro by’umwami Faisal hano i Kigali, abanganga batubwiye ko ari stroke, nta kundi ntawavuguruza ubushake bw’Imana”

Umwe mu bakozi b’Akarere ka Gisagara aho uyu mugabo yari asanzwe akorera yatubwiye ko urupfu rwa Theogene rwasgegeshe imitima y’abatari bake, cyane ko rwatunguranye, uyu mugabo akomeza avuga ko ubwo Akarere kahinduranyaga ba Gitifu, uyu mugabo yari yerekejwe mu Murenge wa Kansi, ndetse ko umunsi uwe mbere y’uko ajya gukorera aho yari yoherejwe, uyu mugabo Theogene yari mu birori n’abaturage bo mu murenge wa Ndora aho yari asanzwe ayobora, ati:”Rwose, abaturage bamukundaga, habayeho ubusabane n’abaturage b’aho yayoboraga, bamushimiraga uburyo yabayoboye neza” mu gitondo yagombaga kujya i Kansi hagakorwa ihererekanya bubasha, nibwo rero abayobozi bategereje ko ahagera barabura, ati:

Mu gitondo hagomba kuba handover, Theo yagombaga kuba ahari, barategereje barabura, bahamagara terefone ye ntiyitabwa, bahitamo kumusanga aho yari acumbitse, bahageze basanze hakinze, terefone igasona, bahitamo gusenya urugi, basanga umugabo yarembye, ari guhumeka uwa nyuma, bahise bamwihutana kwa muganga i Huye, naho bamwohereza i Kigali ari muri Koma, nyuma y’iminsi ibiri aba ashizemo umwuka

Benshi mu baturage yayoboye barahamya ko yababereye umuyobozi mwiza, ndetse ko asize agahinda n’umubabaro mwinshi mu baturage, uwitwa Rugambirwa Innocent ati:”Igihugu gihombye umuntu, Gitifu ntiwabona uburyo umusobanura, yari indakemwa mu mico no mu myifatire, ntiyagiraga umwaga, yaguhaga serivisi neza, yewe hari n’ubwo amasaha y’akazi yageraga, abandi bagataha ariko we agasigara kugeza ubwo mwese abakemuriye ikibazo”

Undi ukorera ku Karere ka Gisagara ati:”Sindi mu mwanya mwiza wo kuvugira Akarere, ariko tubuze ingenzi mu bakozi, nushaka ubaze randomly umwe mu bandi bakozi ba hano ku Karere barakubwira uwo Theo yari, sinabona uburyo muvuga, turahombye”

Abakozi bakoranye nabo bamutangiye ubuhamya, bavuga ko yari umukoresha mwiza, utajyaga ugirana ikibazo n’abantu.

Bwana Theogene NSANZIMANA, asize umugore n’abana batatu, ubuyobozi, abanditsi n’abakozi b’ikinyamakuru “Indorerwamo” bihanganishije umuryango wasigaye.

Comments are closed.