Amayobera ku ibura rya Bwana Mfuranziza J Claude wavugwaga kuba umukangurambaga wa Dalpha Umurinzi

818
kwibuka31

Bamwe mu nshuti n’abavandimwe ba Bwana Mfuranziza Jean Claude baravuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’umuvandimwe wabo umaze igihe yaraburiwe irengero mu gihe yari ari gutegura ubukwe.

Hari amakuru avuga ko Bwana  Mfuranziza Jean Claude wari usanzwe ukora akazi ko gucuruza imiti n’ibiryo by’amatungo mu gasantere ka Kabuga mu mujyi wa Kigali yaba yaraburiwe irengero, akajyanwa n’abantu bataramenyekana iminsi mike mbere y’uko akora asezerana n’umugore we Imbere y’Imana, bikavugwa ko yaba yarazize kuba ari umwe mu barwanashyaka b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Dalpha Umurunzi rya Madame Ingabire Victoire, ishyaka naryo ritemewe gukorera politiki ku butaka bw’u Rwanda.

Umwe mu bo bakoranaga ubucuruzi aho I Kabuga, uhamya ko yari inshuti ye magara, ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru kubera ikibazo cy’umutekano we, yagize ati:”Kuva yafungurwa ntiyigeze agira amahoro, kuko yahoraga yitaba terefone zimutera ubwoba, ndetse inshuro nyinshi bajyaga bazindukira iwe kumusaka bamukekaho kuba akorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda”

Uyu mugabo waduhaye ubuhamya akomeza avuga ko iburabuzwa rya Bwana MfuranzizaJ.Claude  wari umucuruzi I Kabuga ryatangiye ubwo yamenyanaga n’umunyamakuru witwa NSENGIMANA Theoneste ukorera umuyoboro wa Youtube “Umubavu TV”, ngo aba bagabo bakomeje kuba abashuti kugeza ubwo uyu munyamakuru amwinjije mu ishyaka rya Dalfa Umurinzi, ndetse ngo Bwana Mfuranziza J.Claude yarabyemeye, anahabwa inshingano zo kuba umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri iryo shyaka mu Turere twa Burera Gicumbi na Rulindo.

Amakuru dufite, avuga ko uyu mugabo Mfuranziza J.Claude mu kwa cumi taliki ya 12 umwaka ushize wa 2021, yafashwe n’inzego z’umutekano arafungwa azizwa kuba akorana n’ishyaka ritemewe gukorera mu Rwanda, gusa ngo nyuma y’amezi hafi abiri yarafunguwe ataha mu rugo, ariko bakavuga ko yaje yararembejwe n’inkoni yakubitwaga ubwo yari afunzwe, n’ubwo bimeze bityo, uyu mugabo ngo yakomeje kujya asakwa bya hato na hato nk’uko tubibwirwa na bamwe mu nshuti ze za hafi.

Amakuru twahawe na bamwe mu baturanyi n’inshuti ze za hafi, avuga ko taliki 21 Gicurasi uno mwaka wa 2022, umunsi nyir’izina yari gusezerana imbere y’Imana n’umugore we nk’uko bigaragazwa n’impapuro z’ubutumire(Invitations), nyina wa Mfuranziza yaje kwicwa n’abatamenyekanye, ikintu cyazamuye amarangamutima avanzemo n’umubabaro abaturanyi, cyane ibyo byose byabaye umunsi w’ubukwe bw’umusore we.

Bwana Mfuranziza mu ifoto ari kumwe na nyina iminsi mike gusa mbere y’uko ngo akora ubukwe

Umwe mu baturage witwa Marie Jeanne Mukamugisha yabwiye umunyamakuru wacu ati:”Yari umubyeyi umupfakazi utagira icyo apfa n’abantu, twariho dutegura kujya mu bukwe bw’umuhungu we utuye za Kigali, ariko twaje gukubitwa n’inkuba twumvise ngo yishwe anizwe n’abantu tutazi, twese twabuze ayo ducira n’ayo tumira, twumiwe”

Undi muturage witwa Mahirwe Nosenti ati:”Uyu mukecuru yababaje benshi, nushaka ubaze n’abandi baturanyi, yari umupfakazi umaze kwiyakira kuko n’umugabo we yapfuye mu buryo budasobanutse muri za 2018, none uyu nawe aramusanze mu buryo nk’ubu, ni agahinda gusa”  

Aya makuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bungwe, mu Karere ka Burera Bwana Zimulinda Tharcisse, avuga ko inzego z’umutekano zikomeje gushakisha abihishe inyuma y’iyicwa ry’uwo mukecuru, ariko agahakana amakuru avuga ko hari aho bihuriye n’umuhungu we bivugwa ko yahunze, abandi bakavuga ko yabuze, ati:”Nibyo koko, amakuru y’urupfu rw’uriya mubyeyi twayamenye tuyabwiwe n’abaturage, iperereza ryatangiye kandi riri gukorwa n’ababifitiye ubushobozi, ntaho bihuriye n’iby’umuhungu we rwose

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ariko kugeza ubu twandika ino nkuru ntabwo byadushobokeye kuko terefone atari kuyitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyigeze adusubiza.

Hari amakuru avuga ko Bwana Mfuranziza J.Claude akimara kubona ko akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano zitandukanye, ndetse ahozwa ku nkeke na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze z’aho akorera, yahisemo guhunga igihugu amezi abiri gusa mbere  y’uko akora ubukwe agasezerana imbere y’Imana (Mariage Religieux) nk’uko bigaragara kuri za Invitation yari yaramaze gushyira hanze, uwo munsi n’italiki yari gukoreraho ubukwe, ni nabwo nyina umubyara yiciweho. N’ubwo, bamwe bavuga ko yaba yarahunze, hari abandi  bavuga ko yaba yarashimuswe, akajyanwa n’abantu batazwi, akekwaho kuba mu ishyaka rya Dalfa Umurinzi, ndetse no kuba akorana n’imitwe irwanya Leta.

Kugeza ubu nta makuru ye ya nyayo aramenyekana, gusa bamwe mu bavandimwe be bavuga ko bamaze kugeza ikibazo cye kuri RIB bakaba bategereje ikizavamo.

Comments are closed.