Kylian Mbappe yateye umugongo Real Madrid asinyira PSG y’iwabo

11,675
RPF
Kylian Mbappe signe un nouveau contrat avec le PSG jusqu'en 2025 alors que  la star française refuse le transfert au Real Madrid

Umufaransa Kylian Mbappé wifuzwaga cyane na Real Madrid yo muri Espagne, yemeye kongera amasezerano muri Paris Saint-Germain akazageza mu 2025 ari umukinnyi wayo.

Mbappé w’imyaka 23, yari ku mpera y’amasezerano y’imyaka itanu yari yasinye muri PSG nyuma yo gutizwa umwaka umwe na AS Monaco mu 2017.

Uyu mukinnyi watwaye Igikombe cy’Isi cya 2018 ari kumwe n’u Bufaransa, yemeye kongera gusinya imyaka itatu muri Paris Saint-Germain yafashije kwegukana ibikombe bine bya Ligue 1 mu myaka itanu iheruka.

Amakuru avuga ko Mbappé yemerewe akayabo ka miliyoni 150€ n’umushahara wa miliyoni 21€ ku mwaka kugira ngo atere umugongo Real Madrid, agume muri PSG.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne, La Liga, ryagaragaje ko kongera amasezerano kwa Mbappé muri PSG bidakurikije amategeko ndetse ryamaze kurega iyi kipe mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi (UEFA).

Comments are closed.