China: Umugabo w’imyaka 39 yatewemo ibihaha by’ingurube abimarana iminsi icyenda


Umugabo w’imyaka 39, yahawe ibihaha by’ingurube mu bitaro bya Guangzhou Medical University abimarana iminsi icyenda, igikorwa kibayeho bwa mbere mu buvuzi.
Uyu mugabo yari asanzwe afite ikibazo cyo kuvira imbere mu mubiri byatumye ubwonko bwe bupfa ibindi bice bigikoreshwa n’imashini. Uyu mugabo yahawe ibihaha by’ingurube hagamijwe ubushakashatsi.
Umuntu wapfuye ubwonko ntaba akibashije gukira kuko ibice byinshi by’umubiri we bitangira kugenda bipfa kimwe ku kindi, gusa uyu mugabo umutima we wari ugikora.
Abashakashatsi basabye umuryango w’uyu mugabo kumukoresha mu bushakashatsi bugamije kureba ko ibihaha by’ingurube bishobora gufasha umuntu.
Abaganga bavuze ko bakimara kumushyiramo ibyo bihaha nta kimenyetso umubiri we wagaragaje cyo kubyanga keretse nyuma y’umunsi umwe, ubwo umubiri we watangiraga kubyimba ndetse amaraso atangira kugenda gake.
Abaganga bakoze ibishoboka ngo bagabanyirize ibyo bihaha ibyago byo kutakirwa n’umubiri gusa birangira bafashe umwanzuro wo kubimukuramo.
Abashakashatsi bavuga ko n’ubwo ibi bihaha byamumazemo iminsi icyenda hagikenewe ubundi bushakashatsi kuko ku muntu iminsi icyenda ari mike, nk’uko Dr. Adam Griesemer uri mu bakoze ubu bushakashatsi yabivuze.
Ati:“Ni ingenzi cyane gukora ubushakashatsi nk’ubu kuko utahita wibwira ko ingingo z’inyamaswa zihita zikora mu bantu kuko hari ibyo bihuje.”
Akomeza avuga ubushakashatsi nk’ubu bushobora kuzaba igisubizo ku bantu bakeneye guhindurirwa ingingo dore ko imibare yabo igenda yiyongera buri munsi.
Imibare y’ikigo gishinzwe serivisi z’ubuzima muri Amerika igaragaza ko mu 2024, abasimburijwe ingingo barenga ibihumbi 48 mu gihe abari ku rutonde bategereje ari abarenga ibihumbi 100. Iyi mibare igaragaza kandi ko buri munsi abantu 13 bapfa bazize kutabona ingingo.
Comments are closed.