Amanota y’abashoje ay’isumbuye azasohoka kuri uyu wa mbere

289
kwibuka31

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yaraye itangaje ko amanota y’abakandida bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye azasohoka kuri uyu wa mbere.

Kuri uyu wa gatanu ushize taliki ya 29 ukwa munani, minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yatangaje ko amanota y’abanyeshuri basoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye n’ay’abakandida bigenda azashyirwa hanze kuri uyu wa mbere taliki ya 1Nzeli 2025.

Muri iryo tangazo MINEDUC iragira iti:”Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abakandida bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level), ababyeyi n’abafatanyabikorwa bose ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level) umwaka w’amashuri wa 2024/2025 azatangazwa ku wa Mbere, tariki ya 01 Nzeri 2025, i saa cyenda z’amanywa”

Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye hiyandikishije 106,364 barimo 101,081 biga mu mashuri asanzwe, barimo abakobwa 55 435 n’abahungu 45 646 n’abandi 5 283 bigenga barimo abakobwa 3,382 n’abahungu 1,901.

Comments are closed.