Minisiteri y’Uburezi yahumurije abarimu bari bafite ubwoba bw’umushahara!

7,801

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahumurije abarimu ba Leta batarimo gukora nk’uko bisanzwe kubera ihagarikwa ry’amashuri ryatewe na Coronavirus, ko bazakomeza kubona umushahara wabo kugira ngo ukomeze kubafasha ndetse inemeza ko bagiye gutegurirwa amahugurwa abafasha kongera ubumenyi mu mwuga wabo.

MINEDUC yahumurije abarimu bari bafite...

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, yatangarije televiziyo y’igihugu ku wa gatanu ko abarimu bazakomeza guhembwa nk’ibisanzwe nubwo bazasubira mu kazi muri Nzeri 2020.

Yagize ati Ni byo koko hazaba haciyemo igihe kandi n’abakozi nk’abandi bose,abarimu ba Leta bazakomeza guhembwa ariko ntibivuze ngo ntacyo bazaba bakora.Turateganya kubahugura ku byerekeye imyigishirize,kubahugura ku Cyongereza nk’ururimi rwifashishwa mu kwigisha,kubahugura mu by’ikoranabuhanga.”

Abarimu bo mu mashuri yigenga bagize ibibazo by’imibereho kubera guhagarikwa ku kazi,Minisitiri Irere yavuze ko Leta itazabatererana.

Yagize ati Abo mu mashuri yigenga,hari ikigega Leta yashyiriyeho abikorera n’amashuri yigenga yemerewe kuba yajya gusaba ubufasha muri icyo kigega.Ubufasha twifuza ko basaba n’ubwerekeye gufasha abarimu babo.

Minisitiri Irere yavuze ko Leta y’u Rwanda izagenda isobanura iby’icyo kigega hanyuma abayobozi b’amashuri yigenga bakuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe ubufasha bwo kugoboka abarimu babo.Minisiteri y’Uburezi yasezeranyije ko izakomeza gukurikirana imibereho y’abarimu bose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko mu bihe amashuri agifunzwe, hazakomeza gutangwa amasomo hakoreshejwe telefoni, radiyo na televiziyo, amasomo akazasubukurwa abanyeshuri bagishyize umutima ku ishuri.

Yavuze ko ubwo amasomo azaba atangira, nko mu mwaka wa mbere mu mashuri abanza abanyeshuri baziyongera cyane kuko hari abana basanzwe mu mwaka wa mbere hakaba n’abandi bazaba bujuje imyaka yo gutangira ishuri.

Ati “Birumvikana ko nidutangira mu kwa cyenda, hari abana bari bari mu wa mbere n’abandi bageze mu gihe cyo kwinjira mu wa mbere. Bivuga ko rero tuzakenera imbaraga nyinshi cyane mu mwaka wa mbere.

Muri ano mezi kugeza mu kwa cyenda, hagiye gutangira igikorwa cyo kubaka amashuri menshi cyane, ndetse mu minsi iri imbere tuzanabimenyeshwa, kandi tukaba dukangurira Abanyarwanda bose kuzashyiramo imbaraga kugira ngo ayo mashuri yubakwe. N’ubundi ni gahunda yari isanzwe yari yarafatiwe umwanzuro, tuzubaka amashuri menshi kandi tuzashaka n’abarimu benshi.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ubwo amashuri azaba atangira muri Nzeri, nk’amashuri abanza n’ayisumbuye bari bakiri mu gihembwe cya mbere bazatangira amasomo bundi bushya, ariko nko kaminuza zari mu gice cya mbere cy’umwaka (semester), muri Nzeri zizakomereza aho zari zigeze.

Yagize ati “Birumvikana ko abanyeshuri bo muri kaminuza bo aba ari n’abantu bakuru, hari uburyo iyo ibintu byihutishijwe cyangwa iyo ibintu bihindutse, bashobora gufashwa vuba vuba kandi ibintu bigasubira mu buryo.”

“Abanyeshuri rero bari muri kaminuza bo bazakomereza aho bari bageze umwaka w’amashuri wabo urangire, ndetse bahite banatangira uwundi nko mu kwa cumi n’abiri kugira ngo n’abandi bari bategereje kujya muri kaminuza nabo batangire.”

“Bazakomereza aho bari bageze kandi nabo bari kubyitegura, cyane cyane nko muri Kaminuza y’u Rwanda tumaze iminsi tuvugana, ku buryo bazafasha abanyeshuri guhita bakomerezaho bashyizemo ingufu kugira ngo umwaka ukomeze.”

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020, yemereye imirimo imwe gufungurwa, ariko amashuri yo agomba gukomeza gufungwa kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

Comments are closed.