Nyina wa Masamba intore yitabye Imana

151
kwibuka31

Mukarugagi Ancille ubyara Masamba Intore yitabye Imana ku myaka 83 azize uburwayi yari amaranye igihe.

Amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Ancille Mukarugagi, umubyeyi wasizwe n’umusizi akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane mu Rwanda nka Sentore Masamba Athanase, yamenyekanye kuri uyu wa kane taliki ya 18 Nzeli 2025 atangajwe n’umuhungu we nawe uzwi cyane mu Rwanda nka Masamba Intore.

Masamba yagize ati:”Atabarukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, yari amaze imyaka myinshi arwaye, ariko arakira kwa kundi kw’ababyeyi, arongera ararwara amaze iminsi ine gusa mu bitaro.”

Uyu mubyeyi atabarutse afite imyaka 83 y’amavuko, akaba asize abana, abuzukuru ndetse n’abuzukuruza.

Comments are closed.