Urubyiruko rw’Afurika rugomba gushaka ibisubizo ntirugume mu kunenga – Perezida Paul Kagame

404
kwibuka31

Ku wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kwakira ku mugaragaro abanyeshuri bashya muri African School of Governance (ASG) mu cyiciro cya mbere cy’amasomo ya Master of Public Administration (MPA) wabereye muri Marriott Kigali.

Muri uyu muhango wa ASG Matriculation Ceremony, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ibibazo Afurika ihura nabyo bidafite igisubizo kimwe cyoroshye, ahubwo ko ari byinshi kandi bikomeye bisaba uruhare rwa buri wese cyane cyane urubyiruko, ndetse ko urubyiruko rukwiye gukura rufite umuco wo kwibaza ibibazo ariko rukarenzaho rugashaka ibisubizo aho kuba mu kunenga gusa.

Perezida Kagame yagize ati: “Ni byiza kwibaza ibibazo byinshi ariko nanone mugomba kwisuzuma mukibaza muti: Iyaba ari njyewe muyobozi, nakora iki? Ntugakomeze kunenga gusa, ugomba gutekereza icyakorwa ngo ikibazo gikemuke.”

Yongeyeho ko nk’umuyobozi, akomeza kwibaza buri munsi uburyo u Rwanda rwakemura ibibazo birimo ubukene, amateka y’amacakubiri, n’umutekano, ariko ashimangira ko nta muntu umwe wabigeraho wenyine atabifashijwemo n’abaturage bose.

Yagize ati: “Umuntu umwe, n’ubwo yaba ari mwiza gute, ntashobora gukemura ibi bibazo wenyine. Ni ngombwa ko buri Munyarwanda yumva ko afite uruhare mu gukemura ibibazo by’igihugu cye.”

Perezida Kagame yavuze ko urugamba nyamukuru ari ugushaka uburyo abaturage bafatanya, kuko ari bwo buryo bwo kugera ku musaruro igihugu gishaka.

Yagize ati: “Ibibazo ni byinshi. Hari ubukene, umutekano, amacakubiri ya politiki, ndetse n’ibibazo biva mu mibanire n’isi yose. Ariko ikitugeraho cyane ni uburyo twafatanya kugira ngo tugere ku bisubizo bifatika.”

Uyu muhango wabereye mu Rwanda, wahuje abanyeshuri n’abayobozi batandukanye aho Perezida Paul Kagame yakoresheje umwanya we kugira ngo ashimangire ko ejo hazaza h’Afurika haterwa n’uko urubyiruko rwayo rufata inshingano zo guhanga ibisubizo aho kuguma mu kunenga gusa rureberera.

Abanyeshuri 51 bakomoka mu bihugu 14 bya Afurika nibo bamurikiwe ku mugaragaro muri iri shuri riri i Kigali, ryashinzwe ku bufatanye na Perezida Paul Kagame n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.

(Inkuru ya Daniel Niyonkuru)

Comments are closed.