Intambwe ya nyuma iganisha mu gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga yatewe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu gukora indangamuntu y’ikoranabuhanga hazifashishwa imashini zigera ku 1000 mu gukusanya amakuru azifashishwa kandi ko nyuma yo gufotora ibyo bikoresho bizaguma mu tugari kugira ngo bizajye byifashishwa bitandukanye n’uko byari bimeze ubu.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko atanga ibisobanuro ku bibazo Abadepite bari bamubajije bijyanye n’ibyagiye bigaragara muri serivisi z’irangamimirere.
Mu bibazo byari byagaragajwe harimo no kuba hari imirenge imwe n’imwe idafite uburyo bwo gufotora abashaka indangamuntu, abazitaye n’abazibwe kandi usanga bidindiza itangwa ry’izo serivisi.
Hari kandi no kuba inyandiko nyinshi z’irangamimerere mu mirenge zikibitswe mu buryo bw’impapuro aho kuba zashyirwa mu ikoranabuhanga n’ibindi bishingiye ku itangwa rya serivisi.
Minisitiri Habimana yavuze ko bimwe muri ibyo bibazo by’irangamimerere bizakemurwa na gahunda y’irangamuntu koranabuhanga kandi ko ibikoresho byamaze gutunganywa.
Ati :“Nk’uburyo burambye ubu hagiye gutangira gahunda yo gutanga indangamuntu koranabuhanga. Aho abaturage bose bazafotorwa mu gihugu kandi n’abo mu nsi y’imyaka 16 nabo bazafotorwa. Ibikoresho bizifashishwa muri ibi bikorwa, kugeza ubu hamaze gutegurwa imashini zigera ku 1000 ni zo zizafasha.”
Yakomeje ati :“Ibikoresho bizakoreshwa mu mirenge hirya no hino bizaguma mu tugari, kugira ngo bizakomeze kwifashishwa.”
Yashimangiye ko iyi ndangamuntu koranabuhanga izaba ububiko bwizewe kandi izafasha mu nzego zitandukanye.
Ati “Ikaba ubibiko bwizewe, abantu bikaborohereza mu gihe bakenera serivisi kandi bikazatuma hongerwa ibyiciro by’abantu bari mu Rwanda batashoboraga guhabwa indangamuntu barimo, abimukira, abasaba ubuhungiro, abadafite ubwenegihugu, abana bato bari munsi y’imyaka 16 kuko izagera ku bantu bose.”
“Iki ni igisubizo kirambye, gihamye cyo gukemura ibibazo bijyanye n’irangamimerere n’ibindi bishamikiyeho mu bijyanye n’itangwa rya serivisi.”
Yavuze ko iyo ndangamuntu korabuhanga kandi izagira uruhare mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuvuzi, ubuhahirane, uburezi n’ibindi.
Ati “Iyo tuvuze imitangire ya serivisi bikora ku buzima bwose bw’igihugu. Iyi ndangamuntu izaba ifite imibar idahinduka ugereranyije n’iyo twari dusanganywe, ku buryo iyo wabaga wayibuze ugiye gushaka indi yahindukaga.”
“Iyi rero uzaba uyifite ariko imibare yayo idahinduka.”
Yanagaragaje ko kuri ubu abazafasha muri iyo guhunda bari guhugurwa mbere y’uko batangira gushyirwa hirya no hino mu gihugu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], giheruka gutangaza ko muri gahunda izwi nka ‘pre-enrollment platform’ yo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere no gukosora ku bafite amakosa muri sisitemu y’indangamuntu nka kimwe mu bibanziriza indangamuntu koranabuhanga, hamaze kwiyandikisha abantu barenga 3300.
Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Kanama 2025 mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali ndetse bikomereza no mu Itorero Indangamirwa. Ni cyo kibanziriza icyo gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga ku baturage.
Biteganyijwe ko kizagezwa ku rwego rw’utugari mu gihugu ku buryo abaturage bizaborohera kujya kwemeza imyirondoro yabo. Ababishoboye bazajya babyikorera banyuze ku rubuga IremboGov.
Nyuma y’iki gikorwa, umuturage azajya ahabwa ‘code’ izamwemerera gutanga ibimenyetso ndangamiterere agiye guhabwa indangamuntu y’ikoranabuhanga.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ikarita ndangamuntu y’ikoranabuhanga izafasha igihugu kuziba icyuho kigaragara mu buryo bukoreshwa mu kumenya imyirondoro y’abaturage hagamijwe guteza imbere uburyo bukwiye bwo gutanga serivisi mu nzego z’abikorera no mu za Leta.
src:igihe
Comments are closed.