Israel yatangaje ko yakiriye umurambo w’Umunya-Tanzania wari warafashwe bugwate na Hamas


Israel yemeje ko umutwe wa Hamas ku wa gatatu wayishyikirije umurambo wa Joshua Mollel wari umunyeshuri uturuka muri Tanzania, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibiro bya minisitiri w’intebe wa Israel byatangaje ko nyuma yo kurangiza isuzuma rya gihanga ryakozwe n’ikigo ‘National Centre of Forensic Medicine’, minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Israel yahise ibimenyesha umuryango wa Mollel, umunyeshuri wari ufite imyaka 21.
Mollel yari arimo gukora imenyerezamwuga mu buhinzi mu majyepfo ya Israel ubwo abarwanyi b’umutwe wa Hamas bagabaga igitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu 2023. Yiciwe ahitwa Kibbutz Nahal Oz, hanyuma umurambo we ujyanwa n’abarwanyi.
Mu itangazo ry’ibiro bya minisitiri w’intebe wa Israel ryasohotse kuri uyu wa kane, bagize bati: “Leta ya Israel yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Mollel ndetse n’imiryango yose y’abantu bishwe bakaba barafashwe bunyago na Hamas.”
Leta ya Israel yongeyeho ko Hamas yasabwe gusubiza imirambo yose y’abashimuswe nk’uko biteganywa n’amasezerano yo guhagarika imirwano.
Bagize bati: “Ubuyobozi bwa Israel buzakoresha imbaraga zose kugeza igihe bugaruriye imirambo yose y’abashimuswe, nta n’umwe usigaye.”
Umuryango wo muri Israel witwa ‘The Hostages and Missing Families Forum’, ukora ubukangurambaga ku bashimuswe n’ababuriwe irengero, wagize uti:”Mu kababaro kabo no kuba bazi ko imitima yabo itazigera na rimwe ikira byuzuye, gutahukana umurambo wa Joshua bitanze ihumure nibura ku muryango umaże imyaka irenga ibiri uri mu rujijo rukomeye”
Mbere yo gusubiza ibice by’umubiri bya Mollel ku muryango utabara imbabare wa Croix-rouge muri Gaza ku mugoroba wo ku wa gatatu, umutwe wa Hamas watangaje ko uyu murambo wabonetse mu gace ka Shejaiya, mu burasirazuba bw’umujyi wa Gaza.
Mu minsi ishize, Israel yemereye bamwe mu bagize umutwe wa Hamas ndetse n’abakozi ba Croix-rouge gushakisha imibiri mu gace kari ku butaka bugenzurwa n’ingabo za Israel.
Ku wa kabiri, umurambo wa Itay Chen, wari umusirikare wa Israel unafite ubwenegihugu bw’Amerika, wari ufite ipeti rya ‘staff sergeant’, na wo wagaragaye muri ako gace.
Mu gice cya mbere cy’amasezerano yo guhagarika imirwano, yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 10 Ukwakira, Hamas yemeye gusubiza abashimuswe 20 mu masaha 72 ndetse n’abandi 28 bapfuye, barimo Abanya-Israel ndetse n’abanyamahanga.
Abashimuswe bose b’Abanya-Israel bari bakiriho, barekuwe ku itariki ya 13 Ukwakira, nuko Israel na yo itanga imfungwa 250 z’Abanya-Palestine hamwe n’abandi 1,718 yari yarafunze bo muri Gaza.
Israel na yo yasubije imirambo 285 y’Abanya-Palestine, na yo ihabwa imirambo 19 y’Abanya-Israel yasubijwe na Hamas, hamwe n’iy’abandi banyamahanga batatu – umwe wo muri Thailand, undi wo muri Nepal, ndetse n’undi wo muri Tanzania.
Israel ishinja Hamas ubukererwe ku bushake mu gusubiza imirambo, mu gihe Hamas yo ivuga ko ikomeje kugorwa no kuyibona kubera ko iri munsi y’ibisigazwa by’inzu zasenyutse.
Uko gutinda kwatumye igice cya kabiri cy’amasezerano y’umushinga wa Perezida w’Amerika Donald Trump wo kugarura amahoro muri Gaza kidindira. Icyo gice kirimo gahunda yo gushyiraho ubuyobozi bushya bwa Gaza, gukurayo ingabo za Israel, gusesa umutwe wa Hamas, ndetse no kongera kubaka Gaza.
Mu mirambo isigaye muri Gaza, umwe gusa muri yo ni wo w’umuntu wari muri 251 bashimuswe ku ya 7 ukwakira mu 2023 mu gitero cyiciwemo abagera hafi ku 1,200, abandi bose basubijwe Israel.
Icyo gihe Israel yasubije igaba igitero cya gisirikare muri Gaza, cyiciwemo abantu barenga 68,800, nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas.
Comments are closed.