DRC: Hari abasirikare bakuru bakurikiranyweho kwiba ibiryo

312
kwibuka31

Abasirikare 11 bo ku rwego rw’Abofisiye n’aba Sous-officiers mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo batatu bafite ipeti rya Colonel bakurikiranyweho kunyereza ibiryo byari byagenewe gutunga bagenzi babo birimo imifuka 250 ya kawunga, 80 y’umuceri ndetse n’amata.

Aba basirikare boherejwe imbere y’Ubutabera bwa Gisirikare muri Congo, bakurikiranyweho kugurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibiryo byari byagenewe gutunga abasirikare bari mu bikorwa bya Gisirikare by’urugamba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa DRC.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko yagiye hanze tariki 03 Ugushyingo 2025 yashyizweho umukono na Brig Gen Mugisa Muleka Joseph, umuyobozi w’ibikorwa bya Gisirikare bizwi nka SOKOLA I, ivuga ko aba basirikare bakurikiranyweho “Kunyereza no kugurisha ingano ifatika y’ibyari byagenewe gutunga abasirikare, byumwihariko imifuka 250 y’ifu y’ibigori, imifuka 80 y’umuceri ndetse n’imifuka itanu y’amata [y’ifu].”

Iyi nyandiko ivuga ko ibi bikorwa uretse kuba bihabanye n’amabwiriza ya gisirikare, ahubwo ari no kugambanira abasirikare boherejwe ku rugamba, bagombaga gutungwa n’ibiryo bari bagenewe kandi bikanabafasha kwitwara neza mu mirwano.

Muri aba basirikare barimo, abafite ipeti rya Colonel batatu, ari bo: Colonel Ngongo Makuba Sadam, umuyobozi wa Rejime ya 3 414, Colonel Bigaya Lokasa, Umuyobozi mukuru wa rejime ya 2 102, na Colonel Senzira Rugara Joseph, umuyobozi Mukuru wa Rejime ya 1 303.

Muri aba Bairikare kandi, harimo abasirikare babiri bafite ipeti Lieutenant Colonel , ari bo: Lieutenant Colonel Bongolo Bedepame Gabriel, Lieutenant Colonel Maroyi Kabamba Didy.

Barimo kandi babiri bafite ipeti rya Capitaine, ari bo:  Capitaine Bihango Muliro Alexis, na Capitaine Motambo Dalton. Harimo kandi Adjudant Chef Baloonso Judo, na Adjudant Chef Bohété Kilasi, ndetse na M. Katembo Jean-Paul, na M. Mbusa Madirisa.

Iyi raporo igaragaza ko ibazwa ry’aba basirikare ryamaze kuba, mbere yo koherezwa imbere y’inkiko, kugira ngo bazaburanishwe kuri ibi byaha bifitanye isano n’imyitwarire idahwitse.

Igisirikare cya Congo cyakunze kuvugwamo imyitwarire idahwite yagiye igaragara kuri bamwe mu basirikare, irimo gusahura ibya rubanda, ubusinzi, no gufata ku ngufu abagore, gusa ubuyobozi bwacyo bukaba buherutse gutangaza ko bwabihagurikiye kugira ngo bubirandure.

Comments are closed.