Gabon: Sylvia Bongo yahamijwe ibyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 20


Madame Sylvia Bongo, umufasha wa Ali Bongo wahoze ayobora igihugu cya Gabon, inkiko zamuhamje ibyaha birimo kwiba umutungo wa Leta akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 20.
Urukiko mu gihugu cya Gabon kuri uyu wa gatatu, rwahanishije Madame Sylvia Bongo n’umuhungu we Noureddin Bongo igihano cyo gufungwa imyaka 20 nyuma yo kubahamya ibyaha bijyanye byo gusahura no kwiba umutungo wa rubanda mu rubanza rwamaze iminsi ibiri abaregwa badahari.
Ubushinjacyaha bwareze abo bombi bafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa kuba baragize uruhare mu byaha byo kwiba no gusahura ibyari bigenewe abaturage bibarirwa mu mutungo wa Leta.
Kugeza ubu uruhande rw’umuryango wa Bongo ntiruragira icyo ruvuga kuri runo rubanza, ariko mu mezi make ashize, uhagarariye uwo muryango mu mategeko, yumvikanye avuga ko ibyo birego Leta ishinja Sylvia Bongo, umugore w’uwahoze ayobora Gabon ari ibintu by’ibihimbano bigamije gucafuza isura y’umuryango.
Comments are closed.