Nyanza: Umugobo wari waraye asezeranye mu murenge yiyahuye nyuma y’aho mu buriri byanze


Umugabo wo mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Kigoma yiyahuye nyuma y’amasaha make gusa avuye gusezerana mu murenge.
Mu Karere ka Nyanza, umurenge wa Kigoma, Akagari ka Butansinda, umudugudu wa Karama haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nshimiyimana Alexis wiyahuye mu gitondo cyo kuri yu wa gatanu ushize taliki ya 14 Ugushyingo 2025, ibi bikaba byarabaye inyuma y’amasaha make gusa avuye gusezerana mu mategeko mu Murenge kuko yari yasezeranye kuwa kane taliki ya 13.
Abaturanyi bavuga ko batunguwe no kumva ko uyu mugabo wari waraye asezeranye kuwa kane yiyahuye hadashize n’amasaha 24.
Umunyamakuru wa Indorerwamo.com yagerageje kuvugana n’umugore wa nyakwigendera ariko ntibyakunda kubera agahinda yari afite, gusa bamwe mu baturanyi bavuga ko amakuru bahawe n’abagereye cyane umuryango wa nyakwigendera ari uko ngo uyu mugabo yagerageje gutera akabariro mu ijoro rya mbere bakiva gusezerana ariko bikanga, bituma agira ipfunwe abyuka yiyahura, uyu mubyeyi utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Amakuru numvise, ni uko ngo Alexis yagerageje gutera akababariro muri iryo joro biranga, umugore amubwira ko akwiye kwihangana bagashaka umuvuzi, ngo ni nayo gahunda yari ihari kuri uyu wa gatanu, ariko ngo umugore yaje gutungurwa no kumusanga mu mugonzi yiyahuye, yadutabaje turaza koko dusanga yiyahuye, natwe dutabaza izindi nzego ziradutabara”
N’ubwo bimeze bityo, hari abavuga ko nyakwigendera yari ameze nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe n’ubwo bwose nta nyandiko ihari inyandiko ibyemeza.
Umurambo wa nyakwigendera Alexis wabanje kujyanwa ku bitaro by’Akarere ka Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, ariko nyuma gato umuryango wahise ushyikirizwa umurambo urashyingurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nyine.
Umunyamakuru yashatse kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma Bwana MURENZI Valens, uzwiho kumerera nabi umuturage wo mu murenge ayobora wavuganye n’itangazamakuru, nk’ibisanzwe yahakanye iby’aya makuru kandi abaturage ayobora bahamya ko nyuma yo gutabazwa n’abaturage, yageze mu rugo kwa Alexis, ndetse agera no ku bitaro ahari hajyanywe umurambo wa nyakwigendera. Igihe cyose azemera gutanga andi makuru arenze kuri aya tuzongera tugaruke kuri iyi nkuru.
Comments are closed.