Karongi: Abantu bane bakekwaho kwica “umurozi” batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi ku bufatanye n’abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze imaze guta muri yombi abantu bane muri batandatu bakekwaho kwica Ndiramiye Vianney w’imyaka 55 bakeka ko ari umurozi.
Abakekwa bateye urugo rwa Nyakwigendera mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gisovu, Umurenge wa Twumba bitwaje intwaro gakondo.
Ni nyuma y’aho uwitwa Mushimiye Ndimubanzi apfiriye mu bitaro bya Mugonero ariko agasiga avuze ko yarozwe na Ndiramiye.
Ndiramiye abaturage bavuga ko asanzwe abarogera, yabonye bamugabyeho igitero ajya mu nzu arakinga, bica inzugi bamusangamo baramutema ndetse banatema umugore we n’umukobwa we.
Bamwe mu bagabye iki gitero bacungiye ku irembo kugira ngo basubize inyuma abagerageza gutabara uyu muryango. Abaturage babonye bikomeye bahamagara Polisi, abakomerekejwe bajyanwa kwa muganga, ariko birangira Ndiramiye wari wakubiswe ishoka mu mutwe apfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba Uwimana Phanuel yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abagabye iki gitero bahise batoroka, ariko ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano bakaba bamaze guta muri yombi bane mu gihe hasigaye babiri bagishakishwa.
Ati:“Bane bamaze gufatwa bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Twumba. Hasigaye babiri batarafatwa”.
Uwimana yavuze ko iki gikorwa abakekwa bakoze ari icya kinyamaswa asaba abaturage kutihanira.
Yavuze ko bajya batanga amakuru cyangwa ikirego kuri RIB kuko mu Rwanda hari ikigo gifite ubushobozi bwo gupima uburozi kikabubona ku buryo uwarozwe yahabwa ubutabera binyuze mu mategeko.
Comments are closed.